Sudan: Hatangajwe umubare ukanganye w’abana n’abagore bashobora guhitanwa n’inzara

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye uratangaza ko hatagize igikorwa ngo haboneke ubufasha bw’ibiryo n’ubutabazi bwihuse muri Sudan, abana n’abagore batwite babarirwa mu bihumbi 230 bashobora kuzahitanwa n’inzara.

Ni nyuma y’uko imvururu zo kurwanira ubutegetsi muri iki Gihugu cya Sudan zatangiye umwaka ushize, zangije byinshi zikanahitana ubuzima bwa benshi, abandi benshi bagahunga.

Izindi Nkuru

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa PAM/WFP, rivuga ko abana hafi miliyoni 3 muri Sudani bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse abagera ku bihumbi 729 bari munsi y’imyaka 5 bari mu mutuku.

PAM ikomeza ivuga ko hakenewe ibyo kurya n’ubufasha bwihuse, bitaba ibyo abana n’abagore batwite ibihumbi 230 bakahasiga ubuzima kubera inzara.

Ni mu gihe Umuryango w’Abibumbye utangaza ko intambara yo kurwanira ubutegetsi muri Sudani yatumye Igihugu cyugarizwa n’inzara aho miliyoni 18 z’abaturage, bugarijwe n’amapfa.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru