Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo w’imuaka 20 ukinira ikipe ya Soudal Quick-Step Devo Team, yegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda, aba n’uwa mbere wo muri iki Gihugu wegukanye etape muri iri siganwa.
Aka gace kahagurukiye mu Mujyi wa Musanze kerecyeza mu Mujyi wa Kigali ariko abakinnyi banyuze mu Karere ka Gicumbi, kari gafite ibilometero 147,2.
Aka gace katangiye ku isaha ya saa tanu (11:00), abakinnyi batangiye ari 67, aho umwambaro w’umuhondo w’uyoboye irushanwa ku rutonde rusange yari Umudage Moritz Kretschy, wanakomeje kubiharanira arawugumana.
Ubwo abakinnyi bari bageze mu bilometero 12, abakinnyi batatu bikuye mu gikundi ari bo Novak ukinira ikipe ya Movistar, Cisneros ukinira ikipe ya Soudal na Martins ukinira Localiza, ndetse bashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 20″ hagati yabo na Peloton.
Mu bilomtero 16, peloton na yo yatangiye gucikamo ibice, aho hari igice cyavutse kijya kugarura abakinnyi batatu bari bamaze kuyikuramo.
Mu bilometero 17, abakinnyi batandatu bari bamaze kuva mu gikundi, ari bo De Clercq and Cisneros (Soudal), Aman (Istanbul), Araya (Eritrea), Manizabayo (Benediction), Martins (Localiza), na bo bashyiramo ikinyuranyo cy’amasegonda 20’’.
Bageze mu bilometeri 27, peloton yari imaze gufata breakaway ubwo bari bageze ahantu hamanuk,a ariko umukinnyi Thompson ukinira Lotto akora atake.
Mu bilometero 30 abakinnyi babiri ba Movistar ari bo Novak na Parera bari bamaze gushyikira Thompson, bahita bakora Breakaway yabo, ndetse bayobora isiganwa igihe kinini, kugeza binjiye mu Mujyi wa Kigali.
Aba bakinnyi batatu bageze mu bilometero 35, bamaze gushyira ikinyuranyo hagati yabo na Peloton cy’umunota 1’05”, ndetse ikinyuranyo gikomeza kwiyongera, kuko bageze mu bilometero 45 bamaze gushyiramo 1’45”, ariko cyongera kumanuka ubwo bageraga mu bilometero 49 ubwo bari bamaze gushyiramo umunota 1’35’’.
Bageze mu bilometero 54, umukinnyi w’Umunyarwanda Manizabayo Eric nawe yakoze atake ya Peloton, ariko na yo ikomeza kumurya insataburenge.
Bageze mu bilometero 77 ikinyuranyo hagati ya Breakaway na Peloton cyongeye kuzamuka aho cyari kimaze kuba umunota 1’45”, ndetse bagera mu bilometero 93 kigeze ku munota 1’50” bagera mu bilometero 100 ikinyuranyo kimaze kuba iminota 2’20’’, bagera mu bilometero 112 cyamaze kuba iminota 3’. Bageze mu bilomtero 10 bya nyuma, ikinyuranyo cyari cyamaze kugabanuka kimaze kuba 45.
Umukinnyi umwe wa Movistar wari kumwe na Thomson yahise acika intege, asigana mugenzi we na Thomson na we waje kumwataka, ndetse arinda agera mu mapavi yo kwa Mutwe ari wenyine, ariko peloton iza kumusangamo akizamuka, ihita inamucaho.
Abakinnyi b’Abanya-Eritrea bagaragazaga ko bashaka kwegukana aka gace, ariko Umunya-Brazil Henrique Ribeiro Bravo ukinira Soudal Quick-Step Devo Team, akora atake, ndetse anegukana aka gace.
Henrique Ribeiro Bravo yegukanye aka gace akoresheje amasaha 03:20′:59”, aho yakurikiwe n’Umubiligi Lucas Van Gils warushijwe amasegonda 09”, na we wakurikiwe n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan na we wasizwe amasegonda 09”.
Umwambaro w’Umuhongo (maillot jaune) w’umukinnyi uyoboye abandi, wakomeje kwambarwa n’Umudage Moritz Kretschy, wavuze ko afite intego yo kwegukana iyi Tour du Rwanda, ariko ko ategereje ibizava mu gace ka nyuma ko kuri iki Cyumweru.






RADIOTV10











