• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Abaturage b’i Gisagara basabwe kwirinda gusiragira mu nkiko kandi hari ubundi butabera bwunga

radiotv10by radiotv10
28/02/2026
in MU RWANDA
0
Abaturage b’i Gisagara basabwe kwirinda gusiragira mu nkiko kandi hari ubundi butabera bwunga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko bimwe mu bibazo abaturage bakunze guhura na byo bikomeje kudakemuka, ahanini bitewe n’uko bamwe bahitamo inzira y’inkiko, rimwe na rimwe bakanga imyanzuro itangwa n’inzego z’ibanze cyangwa ubutabera bwunga, bikarangira batakaje umutungo n’ubushobozi.

Ibi byagarutsweho mu ruzinduko rw’icyumweru Umuvunyi yagiriye mu Ntara y’Amajyepfo, aho yasuye imirenge igize Akarere ka Gisagara.

Yagaragaje ko ibyinshi mu bibazo yakiriye byari byarananiwe gukemuka kuko bamwe mu baburanyi bahisemo kujya mu nkiko bakanga imyanzuro y’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze cyangwa iy’ubutabera bwunga. Hari n’abakomeza kuburana na nyuma yo gutsindwa, bashaka kwemeza abo baburana, bigatuma bakomeza gutakaza amafaranga n’umutungo, nk’uko byagarutsweho n’Umuvunyi Wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane, Hon. Yankurije Odette.

Yagize ati: “Hari abaturage bakomeza gusiragira mu nkiko kandi baratsinzwe, bakanga no kwakira imyanzuro yatanzwe. Ibi bituma batakaza umutungo wabo bikabashyira mu bukene. Politiki ya Leta y’u Rwanda ni uguteza imbere ubutabera bwunga. Turashishikariza abaturage kwitabira ubutabera bwunga birinda gusiragira mu nkiko.”

Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Kansi, Ndora, Save na Kibilizi bavuga ko imanza zabamazeho imitungo yabo. Hari abemeza ko amafaranga batanze mu manza, yaba ay’abunganizi mu mategeko cyangwa ayo kwishyura ibihano n’amagarama y’urukiko, yabasize mu bukene, ku buryo bicuza kuba barahisemo inzira y’inkiko aho kwemera gukemurirwa ikibazo binyuze mu bwumvikane.

Umuvunyi Wungirije yasabye abaturage kwirinda kwishora mu manza zidafite ishingiro cyangwa gukomeza kuburana nyuma yo gutsindwa, abasaba kwegera inzego zibegereye zirimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’ubutabera bwunga, kugira ngo bakemure amakimbirane mu buryo bwumvikanyweho, birinde igihombo n’amakimbirane ashobora kubakururira ubukene.

Yashimangiye ko ubutabera bwunga bufasha kubungabunga ubumwe n’ubwiyunge mu baturage, bukarinda ko amakimbirane ahinduka inzigo cyangwa intandaro y’ubukene mu miryango.

Urwego rw’Umuvunyi rukomeza gusaba abaturage gushishoza mbere yo kujya mu nkiko no guha agaciro inzira z’ubwumvikane, kuko akenshi ari zo zitanga ibisubizo birambye kandi bidahenze.

Umuvunyi Wungirije yasabye abaturage kwitabira ubutabera bwunga

Abaturage batanze ibibazo byabo

Prince Théogène NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 2 =

Previous Post

How to shower properly and how often to bathe

Next Post

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

Ibitaro bya Kaminuza bya Butare byamuritse ibikoresho bishya birimo ibikoresha ikoranabuhanga mu kubaga ubwonko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.