The Ben akigera i Kigali yambitswe ikamba ry’icyubahiro ahita avuga abantu babiri yari akumbuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi The Ben uzataramira abaturarwanda mu mpera z’iki cyumweru, yageze i Kigali, ahita avuga abantu babiri b’ingenzi yari akumbuye mu Rwanda.

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben wageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Kanama 2022, yakiranywe ubwuzu ahita arindirwa umutekano n’abasore b’ibigango bari bamutegerereje.

Izindi Nkuru

Akigera ku Kibuga cy’Indege kandi yahise yambikwa ikamba risanzwe ryambikwa abanyabigwi nk’ikimenyetso cyo kumwakirana icyubahiro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, The Ben yavuze ko yari akumbuye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ariko ko byumwihariko hari abantu b’ingenzi yari akumbuye.

Ati “Nkumbuye Mama birumvikana ndetse na Pamela ndetse nkumbuye inshuti zanjye zose.”

Uwicyeza Pamera uri mu bakumbuwe byihariye na The Ben, yamwambitse impeta y’urukundo mu kwezi k’Ukwakira 2021 mu gikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives.

The Ben aje gutaramira abaturarwanda mu gitaramo kiswe Rwanda Rebirth kizabera muri KB Arena ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru tariki 06 Kanama 2022 kizaririmbamo n’abandi bahanzi bakunzwe mu Rwanda barimo Kenny Sol na Chriss Eazy.

Yahise yambikwa ikamba
Yabwiye itangazamakuru abantu akumbuye

Photos: Inyarwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru