Ikipe ya APR FC yafashe urugendo rugana i Tunis muri Tunisia aho igiye mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri ry’irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League 2021-2022), umukino bazasuramo Etoile Sportif du Sahel.APR FC yajyanye abakinnyi 25 n’ababaherekeje 23.
Umukino ubanza wa APR FC na Etoile Sportif du Sahel uzakinwa kuwa gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021 guhera saa cyenda zuzuye z’amasaha yo mu Rwanda, bizaba ari saa munani z’i Tunis muri Tunisia.
Umukino ubanza, ikipe ya APR FC yabonye inota mu mukino yanganyijemo na Etoile Sportif du Sahel igitego 1-1, umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ry’imikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (TOTAL CAF Champions League).
Igitego cya Manishimwe Djabel cyabonetse ku munota wa 42′ w’umukino kiza kishyura icyatsinzwe na Tayeb Meziani ku munota wa kabiri w’umukino.
Abakinnyi 25 ba APR FC bazitabazwa i Tunis:
- ISHIMWE PIERRE
- AHISHAKIYE HERITHIER
- MUTABARUKA ALEXANDRE
- NSABIMANA AIMABLE
- NSHIMIYIMANA YUNUSU
- KARERA HASSAN
- BUREGEYA PRINCE
- OMBOLENGA FITINA
- NDAYISHIMIYE DIEUDONNE
- NGABONZIZA GYLAIN
- NIYOMUGABO CLAUDE
- MUGISHA BONHEUR
- RWABUHIHI AIME PLACIDE
- NSANZIMFURA KEDDY
- RUBONEKA BOSCO
- MANISHIMWE DJABEL
- ITANGISHAKA BLAISE
- NIZEYIMANA DJUMA
- KWITONDA ALLAIN
- MUGISHA GILBERT
- ISHIMWE ANNICET
- TUYISENGE JACQUES
- BIZIMANA YANNICK
- MUGUNGA YVES
- NSHUTI INNOCENT