Tuesday, March 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
31/03/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Justin Nsengiyumva wahagarariye Perezida Paul Kagame mu muhango w’irahira rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Repubulika ya Centrafrique, yamwakiriye mu biro bye nyuma y’uyu muhango.

Ni umuhano wabereye i Bangui mu Murwa Mukuru w’iki Gihugu gisanzwe ari inshuti n’umubanyi mwiza w’u Rwanda.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe mu Rwanda, bivuga ko “Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye umuhango w’irahiza rya Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Santarafurika, nyuma yakiriwe na Perezida Touadéra mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.”

Faustin-Archange Touadéra warahiriye gukomeza kuyobora Repubulika ya Centrafrique, yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu mpera z’umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza 2025 ku majwi 76,15%, ahigitse abandi bakandida barindwi bari bahatanye.

Touadéra watsinze aya matora muri manda ya gatatu, yagiye ku buyobozi muri 2016, aho yemerewe kwiyamamaza iyi manda nyuma yuko Itegeko Nshinga ry’Igihugu cye ryavuguruwe muri 2023.

Iki Gihugu cya Centrafrique gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’u Rwanda, ushingiye ku mikoranire byumwihariko mu mutekano, kuko u Rwanda rufitiye abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro.

Kuva Inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangira ubutumwa muri iki Gihugu, amahoro n’umutekano byari byarabuze, byarabonetse, ibintu bituma abaturage b’iki Gihugu bazivuga imyato, banashima u Rwanda rwagobotse Igihugu cyabo.

Faustin-Archange Touadéra yarahiriye gukomeza kuyobora Centrafrique
Ni umuhango wari unogeye ijisho

Nyuma yo kurahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − 16 =

Previous Post

Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

Related Posts

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

by radiotv10
30/03/2026
0

Mobile Money Rwanda Ltd (MoMo Rwanda), in partnership with Ecobank Rwanda Plc and YABX Technologies (Netherlands) B.V , is pleased...

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

Icyo ubuyobozi bwari bwavuze ku kibazo cy’ibishyimbo byaranduwe muri Kigali cyavuzweho ibyanyuze benshi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ikibazo cy’ibishyimbo byaranduwe mu Mujyi wa Kigali cyagatsweho na Komiseri muri FPR-Inkotanyi akagaya Abayobozi babikoze, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwari...

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

Hatangajwe umubare w’abakora uburaya muri Kigali uri kuzamuka n’Akarere biganjemo kurusha utundi

by radiotv10
30/03/2026
0

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko umubare w’abakora akazi katemewe k’uburaya muri uyu Mujyi umaze kugera ku bihumbi icyenda (9...

Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

Perezida Kagame arahagararirwa na Minisitiri w’Intebe mu irahira rya Touadéra wongeye gutorerwa kuyobora Centrafrique

by radiotv10
30/03/2026
0

Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva yageze i Bangui muri Repubulika ya Centrafrique ahagiye kubera irahira rya Faustin-Archange Touadéra wongeye gutorerwa...

Eng.-PM Dr. Nsengiyumva Arrives in Bangui to Represent President Kagame at Touadéra’s Inauguration

Eng.-PM Dr. Nsengiyumva Arrives in Bangui to Represent President Kagame at Touadéra’s Inauguration

by radiotv10
30/03/2026
0

The Prime Minister, Dr. Justin Nsengiyumva, has arrived in Bangui in the Central African Republic, where he will attend the...

IZIHERUKA

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame
MU RWANDA

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

by radiotv10
31/03/2026
0

Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

31/03/2026
Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

30/03/2026
Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

Igisirikare cya Congo cyagize icyo kivuga ku gusenya FDLR imaze imyaka myinshi baranywanye

30/03/2026
Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

Ubutumwa bwa Komiseri muri FPR-Inkotanyi bunenga abayobozi baranduye imyaka y’abaturage

30/03/2026
Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

Iran yemeje urupfu rw’undi wo mu buyobozi bw’Igisirikare cyayo

30/03/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Touadéra wa Centrafrique nyuma y’irahira yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda wahagarariye Perezida Kagame

Imbere ya Perezida Kagame n’abandi bayobozi mu nzego nkuru Amavubi yahaye Abanyarwanda ibyishimo bitazibagirana

Mobile Money Rwanda Ltd Unveils ‘MoFlex’: A Revolutionary microloan solution

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.