Tshisekedi babanye mu Ihuriro, kubura intwaro, iby’ikinyoma cyo gufashwa n’u Rwanda…-Gen.Makenga yiniguye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu kiganiro cy’Ikinyarwanda, Umugaba Mukuru w’umutwe wa M23, Maj Gen Sultan Makenga yagarutse kuri byinshi byerecyeye imirwano iwuhanganishije na FARDC, n’uburyo bari bizeye ko Tshisekedi azakemura ibibazo byatumye barwana, ariko akababera aka wa mugani ugira uti ‘akabaye icwende ntikoga’.

Ni mu kiganiro Maj Gen Makenga yagiranye n’Umunyamakuru Mutesi Scovia wa YouTube Channel yitwa Mama Urwagasabo, wamusanze mu birindiro by’uyu mutwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Izindi Nkuru

Maj Gen Sultan Makenga avuga ko muri 2013 batatsinzwe urugamba nk’uko bivugwa, ahubwo ko bemeye guhagarika imirwano kubera imishyikirano yari yabayeho, yanajemo Umuryango w’Abibumbye na SADC, bigatuma abari bagize uyu mutwe bamwe bahungira muri Uganda, abandi mu Rwanda.

Ati “Muri 2013 ntabwo twatsinzwe urugamba, ubwo ni ko Goverinoma zivuga. Utsinda abantu iyo wabatse impamvu ituma barwana.”

Gen Makenga avuga ko ibyari bikubiye mu masezerano ya M23 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bitigeze byubahirizwa ndetse Leta ikerurira uyu mutwe ko ntacyo izabikoraho, ndetse ko ari na byo byatumye uyu mutwe wubura intwaro.

Avuga ko kuva tariki 14 Mutarama 2017, ari bwo abagize uyu mutwe batangiye gusubira muri Congo, bahereye ku bari barahungiye muri Uganda, n’abandi barimo abari bahungiye mu Rwanda, bagenda baza buhoro buhoro.

Gen Makenga avuga ko uyu mutwe wa M23 ufite impamvu nyinshi urwanira, zishinze imizi ku kuvutswa uburenganzira byagiye bikorerwa Abanyekongo bavuga Ururimi rw’Ikinyarwanda.

Akomeza avuga ko kuva mu 1996 havutse umutwe wari ugamije impindamatwara, wari ufite inshingano zirimo kwirukana Interahamwe zari zaravuye mu Rwanda zishe Abatutsi muri Jenoside, zifite intego yo kuhasubira gukomeza kubica, ndetse n’intego yo kugarura Abanyekongo b’Abatutsi bari barahungiye mu Bihugu by’ibituranyi, ndetse n’intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Mobutu bwateraga ibyo bibazo.

Ati “Izo mpamvu uko ari eshatu rero ntizigeze zikemuka. Ni yo mpamvu n’uyu munsi tukirwana. Bene wacu ntibigeze bataha, izo nterahamwe tuvuga, n’uyu munsi ziracyari aha ni na zo ziyoboye aha. Iyo tuvuze ubutegetsi bubi nk’ubwa Mobutu, n’ubundi buracyahari.”

 

Uko ubutegetsi bwa Kabila bwisubiyeho

Gen Makenga avuga ko muri ibyo byose, Leta ya Kinshasa yagiye igirana amasezerano n’uyu mutwe ukiri na CNDP, ndetse ku butegetsi bwa Kabila, hakemezwa ko abagize uyu mutwe na bo bavangwa mu gisirikare cya Leta ndetse bamwe bagahabwa imyanya muri Guverinoma, bikanashyirwa mu bikorwa.

Ati “Tugeze hagati bo bava mu masezerano twumvikanye. Turababwira ngo dusubire mu masezerano tuyahagararemo, kugeza igihe batangiye gufunga bamwe, kwica abandi,…”

Muri ayo masezerano, harimo ingingo ivuga ko mu myaka itanu hagomba gukoreshwa uburyo bwose amahoro agaruka muri Kivu zombi [iya Ruguru n’iy’Epfo] ariko bikarangira binaniranye, ari na bwo havugakaga umutwe wa M23.

Avuga ko abari mu butegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bari kumwe na bo kuva cyera, ndetse ko na Tshisekedi ubwe bari kumwe mu Ihuriro ryari rigizwe n’abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho muri Congo.

Ati “Aba bari ku butegetsi uyu munsi, twari kumwe na bo kuva cyera, 2012-2013 cadres babo ni twe twabahaye imyitozo za Rumangabo, 2016 kugeza 2018 twari kumwe na bo, uyu Tshisekedi twari kumwe na we muri coalition hamwe n’abandi banyapolikiti bari muri Opozisiyo y’icyo gihe.”

Gen Makenga avuga ko ubwo Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi, M23 yahise igira icyizere ko ibibazo barwanira byose, bikemutse. Ati “Twicara turindiriye, kuko arabizi, kuko twari turi kumwe…ariko ntacyo yigeze akora.”

Ni na bwo M23 yohereje intumwa i Kinshasa zimarayo amezi 14 zigirana ibiganiro na Guverinoma, ariko ibyemerejwemo na byo ntibyashyirwa mu bikorwa kuko Leta itubahirije ibyo yari yabemereye, birimo ingengo y’imari yagombaga kubaha.

Ati “Tumaze kumvikana baratubwira ngo tuzane amalisiti yacu ngo barebe ko turi Abakongomani, urumva abantu badusaba amalisiti ngo barebe ko turi Abakongomani kandi twari kumwe kuva 2012, ariko uwo munsi baravuze ngo tuzane amalisiti.”

Icyo gihe ibyo babasabye barabikoze izo ntonde barazizana, batungurwa no gusanga 99% y’amazina yabo yanditse muri FARDC, ndetse n’imishahara yabo yarakomeje gusohoka, ariko batakirimo.

Ati “Ndetse bamwe baranazamuwe mu mapeti muri FARDC kandi badahari, uwo dufite nk’umusirikare, ni Lieutenant ariko hariya tugasanga ni Major.”

Avuga ko ibi byakozwe mu bujura busanzwe bukorwa n’ubutegetsi bwa Congo, mu rwego rwo gukomeza kunyereza amafaranga ya Leta.

Ubwo bari batashye bavuye muri ibi biganiro, ubutegetsi bwa Congo bwahise bugaba ibitero kuri uyu mutwe. Ati “Nyuma y’icyumweru kimwe baradutera. Ni uko intambara yatangiye, ni uku turi mu ntambara kugeza uyu munsi.”

Gen Makenga avuga ko nubwo iyi mirwano yari ikomeje, M23 itahwemye koherereza ubutumwa Tshisekedi, imugaragariza ko hakenewe inzira z’amahoro, ariko bikaza kugaragara ko uyu munyapolitiki atabikozwa, ahubwo yifuza intambara.

Ati “We ubwe yaratubwiye ngo nyuma yo gukurikirana, yaje gusanga ngo turi Abanyarwanda, bisobanuye ko ari we wabikoraga atari abantu be.”

 

Ibyo gufashwa n’u Rwanda

Makenga agaruka ku bivugwa n’ubutegetsi bwa Congo ko umutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda, yavuze ko atari ubwa mbere bivuzwe ndetse ko n’ubutegetsi bwabanjije bwabivugaga.

Ati “Barabizi ko atari byo. Abanyarwanda ni abavandimwe bacu ntawabivanaho, ariko hari u Rwanda, hari na Congo. Igihe cyose rero iyo Congo yananiwe gukemura ibibazo yakabaye ikemura, ibyitirira abandi, ibyitirira u Rwanda, ibyitirira Uganda cyane cyane u Rwanda, ejo izabyitirira n’abandi.”

Avuga ko ibi bivugwa n’ubutegetsi bwa Congo, ifite impamvu, ari uko budashaka ko ku butaka bw’iki Gihugu haba umuturage uvuga Ikinyarwanda by’umwihariko wo mu bwoko bw’Abatutsi.

Maj Gen Makenga avuga ko ibi byo kuba Leta ya Kinshasa idashaka ku butaka bw’iki Gihugu Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bitazayihira, kuko biri no mu byatumye havuga M23, ku buryo izakomeza guharanira ko abo Banyekongo batavutswa uburenganzira bwabo, ndetse n’ababuvukijwe bakaba barabaye impunzi, bagomba kuzatahuka.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru