Tshisekedi imbere y’Abakuru b’Ibihugu 16 yabaregeye u Rwanda yongera kurushinja bikomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cy’Igihugu cye.

Perezida Félix Tshisekedi yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ihuriro rya 42 ry’abakuru b’Ibihugu na za Guverinomo bigize Umurango wa SADC.

Izindi Nkuru

Imbere y’abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma 16 nk’abanyamuryango ba SADC, yavuze ko u Rwanda rw’umuvandimwe Perezida Paul Kagame rufasha umutwe wa M23 mu mirwano urimo na FARDC muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Yagize ati “Munyemerere nshimire Umuryango wacu wa SADC ku bwo kwifatanya n’Abanye-Congo muri ibi bihe Igihugu cyacu gihanganye n’ubushotoranyi bw’igituranyi cyacyo cy’u Rwanda.”

Perezida Tshisekedi yaboneyeho gushimira byumwihariko Ibihugu nya Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania batanze ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSDO muri Kivu ya Ruguru kuva muri 2013.

Uku gushinja u Rwanda kongeye kuzamurwa na Perezida Félix Tshisekedi, si gushya kuko atari rimwe cyangwa kabiri abitangaje mu gihe mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame yakunze kuvuga ko kuba Félix Tshisekedi akomeje kwegeka ku Rwanda ibi birego, ari uko yananiwe inshingano nka Perezida zo kurandura ibibazo by’umutekano mucye bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa DRCongo.

Mu cyumweru gishize, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America, Antony Blinken yagiriye uruzinduko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Rwanda, aho yanagarutse kuri iki kibazo kiri hagati y’Ibihugu byombi.

Ubwo yari muri DRC, Antony Blinken yavuze ko Igihugu cye gihangayikishije n’ibimenyetso byagaragajwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye bivuga ko u Rwanda rufasha umutwe wa M23.

Uyu mudipolomate wa USA, ubwo yari mu Rwanda yavuze batifuza ko hari Igihugu na kimwe cyafasha umutwe uhungabanya umutekano w’ikindi Gihugu, ashimangira ko bashyigikiye ko Ibihugu byombi byakemura ikibazo kiri hagati yabyo byifashishije inzira y’ibiganiro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta ubwo yari mu kiganiro n’Abanyamakuru ari kumwe na Blinken, yongeye guhakana ibi birego u Rwanda rushinjwa na DRC.

U Rwanda kandi rwakunze kuvuga ko ikibazo cyo muri DRC kireba iki Gihugu ubwacyo ariko rukavuga ko mu gihe cyose kitahagarika gukorana n’umutwe wa FDLR, mu Burasirazuba bwa Congo hatazaboneka umutekano kuko umuzi w’ikibazo ari ibikorwa byatangijwe na FDLR.

Abitabiriye ihuriro rya 42 rya SADC
Yavugiye imbere y’abakuru b’Ibihugu bigize uyu muryango ko u Rwanda rufasha M23

RADIOTV10

Comments 1

  1. Jibson says:

    Gutanga umurongo wakemura ikibazo Biramunaniye ahisemo inzira y’ibinyoma..Ese Ivuka rya M23 kuki yo adasobanura impamvu yayo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru