Tshisekedi yavuze icyemezo kidasanzwe azafatira ingabo za EAC ngo nizitajya mu mitsi na M23

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi yavuze ko ingabo ziri mu Gihugu cye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nizidahashya umutwe wa M23, zitagomba kurenza ukwezi gutaha kwa Kamena zigihari.

Tshisekedi yabitangariye muri Botswana aho ari mu ruzinduko, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Izi ngabo zoherejwe zihuriweho za EAC, zoherejwe mu burasirazuba bwa DRC kurwanya imitwe yitwaje intwaro yajujubije iki gihugu irimo na M23.

Mu ijambo ririmo uburakari bwinshi, yavugiye muri Botswana, Tshisekedi yavuze ko uko bari biteze izi ngabo atari ko bazibonye kuko aho kurwanya M23 zahise zunga amaboko na yo.

Ku bw’ibyo ngo nibigera muri Kamena ntacyo zirakora nk’uko zabyiyemeje zijya kujyayo, ngo azazisezerera.

Ni nyuma y’uko mu ntangiriro z’iki cyumweru, iki Gihugu gisabye umuryango wa SADC kucyoherereza ingabo zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwacyo kuko ngo iza EAC zihasanzwe ntacyo ziri gutanga.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru