Monday, September 9, 2024

TurambiweAgasuzuguro: Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu bahanzi nyarwanda bahagurutse batangiza ubukangurambaga bwo kwamagana icyo bise agasuzuguro bakorerwa n’abo bise “abakomisiyoneri b’abahanzi.”

Ibi byatangijwe n’umuhanzi Kenny Sol wasohoye itangazo rigaruka ku mpamvu ataririmbye mu gitaramo Rwanda Rebirth Celebration Concert cyaririmbwemo na The Ben cyabaye ku wa Gatandatu tariki 06 Kanama 2022.

Kenny Sol utararirimbye kandi yaragombaga kuririmba, yasohoye itangazo risa nk’iritangiza ubukangurambaga yise #Turambiweagasuzuguro avugamo ko abategura ibitaramo mu Rwanda basuzugura abahanzi nyarwanda.

Kenny Sol wagarutse ku Munyamakuru David Bayingana wari wateguye iki gitaramo, yavuze ko yamubwiye amagambo y’agasuzuguro kenshi amwihenuraho, amubwira ko azaririmbe cyangwa arorere.

Uyu muhanzi avuga ko abateguye iki gitaramo banze kubahiriza amasezerano bagiranye ndetse ko ari yo mpamvu ataririmbye muri kiriya gitaramo.

Umuhanzi Juno Kizigenza na we ugezweho muri iyi minsi, na we yahise asohora inyandiko ndende yamagana aka gasuzuguro gakorerwa bamwe mu bahanzi nyarwanda.

Muri iyi nyandiko ya Juno Kizigenza, atangira yihanganisha Kenny Sol ko na we ashobora gutangira gusobanyirizwa kubera kugaragaza ukuri kw’ibibera muri uru ruganda rwa muzika.

Juno Kizigenza uvuga ko aka gasuzuguro kaba kihishwe inyuma n’abakomisiyoneri bereka abahanzi ko bifuza iterambere ryabo ariko bakajya kubaca ruhinganyuma kugira ngo bakame izo bataragiye.

Yagize ati Kandi benshi muri bo ni na bo bitambika hagati yumuhanzi nibigo bitera inkunga cyangwa ibya Leta bigize abakomisiyoneri babahanzi bakabeshya ko abahanzi bose ari abasinzi kandi ko ari bo bonyine bazi kuduhandlinga [kutugarura mu murongo].”

Uyu muhanzi avuga ko abo bantu bigize abakomisiyoneri b’abahanzi bateye imbere mu gihe bamwe mu bahanzi barinda basaza badatejwe imbere n’impano yabo.

Kenny Sol yatangije ubu bukangurambaga bwo kwamagana ibyo bise agasuzuguro
Juno Kizigenza na we yaje mu ngendo imwe n’iya Kenny Sol

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts