Bobi Wine na Besigye batsinzwe amatora ya Perezida bagiye kuba Indorerezi mu yo muri Kenya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abanyapolitiki bazwi muri Uganda, Dr Kizza Besigye na mugenzi we Bobi Wine bamaze kugera i Nairobi muri Kenya aho bagiye kuba indorerezi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Aba bagabo bombi bagiye bahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Uganda ariko bagatsindwa na Museveni, ubu biyemeje kujya kureba uko amatora yo muri Kenya azagenda ateganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Kanama.

Izindi Nkuru

Dr Kizza Besigye na Bobi Wine bari mu ndorerezi 36 zoherejwe n’umuryango wa Brenthurst Foundation, aho iri tsinda riyobowe n’uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn Boshe.

Mu bandi banyapolitiki bari muri iri tsinda, harimo Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya NUP (National Unity Platform), David Lewis Rubongoya ndetse n’Umuhuzabikorwa w’Ihuriro ry’Urubyiruko mu Nteko Ishinga amategeko, Elone Natamunya.

Bobi Wine yatangaje ko yizeye ko amatora yo muri Kenya azagenda neza. Yagize ati “Turi gusenga kandi dufite icyizere ko amatora azaba mu mucyo no mu mahoro.”

Yaba Bobi Wine ndetse na mugenzi we Dr Kizza Besigye bagiye kuba indorerezo mu matora y’umukuru w’Igihugu muri Kenya, bombi bahatanye na Yoweri Museveni mu matora ariko akagenda abatsinda ariko bombi bagiye bamagana ibyavuye mu matora, bavuga ko bibwe.

Dr Kizza Besigye wanagize imyanya ikomeye mu bitegetsi bwa Uganda, aherutse gutangaza ko Yoweri Museveni ari Umunyapolitiki w’umuhanga ariko ukoresha nabi ubushobozi bwe.

Abanyapolitiki bazwi muri Uganda bagiye kuba indorerezi muri Kenya

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru