Monday, July 27, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Turkey: Igitero cy’ubwiyahuzi ku rwego rukomeye mu Gihugu cyashibukanye abagikoze bose

Turkey: Igitero cy’ubwiyahuzi ku rwego rukomeye mu Gihugu cyashibukanye abagikoze bose

Abiyahuzi babiri bakoze igitero cy’ubwiyahuzi ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Turkey, bahasize ubuzima, mu gihe Abapolisi babiri bagikomerekeyemo.

Abapolisi babiri bakomerekeye mu gitero cy’ubwiyahuzi cyagabwe n’abo bikekwa ko ari abo mu mitwe y’iterabwoba, hafi y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko iherereye mu murwa mukuru Ankara.

Umwe muri abo biyahuzi yiturikije ahita ahasiga ubuzima, mugenzi we yicwa arashwe mbere y’uko na we yituritsa.

Ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Prezida Recep Tayyip Erdogan wa Turkey, yavuze ko abagizi ba nabi batageze ku mugambi bari bafite, wo kubangamira amahoro n’umutekano bya rubanda, kandi ko batazigera banabigeraho.

Nta mutwe uwo ari wo wose wari wigamba iki gitero; icyakora ibiro by’Ubugenzacyaha byavuze ko byatangije iperereza ryimbitse.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =