Twifuzaga ko yifotozanya natwe-Mushikiwabo avuga ku wahagarariye Tshisekedi wanze kwifozanya n’abandi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo avuga ko atitaye ku kureba niba Minisitiri w’Intebe wa DRC, witabiriye inama y’uyu muryango ahagarariye Felix Tshisekedi atarifotozanyije n’abandi, ariko ko bifuzaga ko na we aba muri iyo foto.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje i Djerba muri Tunisie habereye Inteko Rusange ya OIF yanatorewemo Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, aho Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa uyu mwanya muri manda ya kabiri.

Izindi Nkuru

Ni inama yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma batandukanye barimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Emmanuel Macron w’u Bufaransa.

Perezida Felix Tshisekedi utaritabiriye iyi nama, yohereje Minisitiri w’Intebe w’Igihugu cye, Sama Lukonde wanongeye kugereka ku Rwanda ibirego by’ibinyoma mu nama y’Abaminisitiri yabaye ku wa Gatanu, ariko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta agahita amunyomoza avuga ko ibi birego ari ibinyoma.

Sama Lukonde kandi yanze kwifozanya n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bitabiriye iyi nama ubwo hafatwaga ifoto rusange y’urwibutso.

Ubwo hasozwaga iyi Nteko Rusange, Madamu Louise Mushikiwabo yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru, abazwa ku kuba Minisititri w’Intebe wa DRC, Sama Lukonde atarifotoranyije n’abandi.

Madamu Louise Mushikiwabo yavuze ko atigeze yita ku kureba ababa baraje muri iyi foto cyangwa abatarayigiyemo.

Yagize ati Ntabwo nitondeye kureba uwaje mu ifoto cyangwa utarayijemo, gusa niba atarayijemo birababaje kuko twe twifuzaga ko yifotoanya nabandi.

Sama Lukonde mu kiganiro yagiranye na TV5 MONDE, yavuze ko impamvu atagaragaye muri iriya foto, ari ubutumwa yashakaga gutanga.

Ati Mbera na mbere kuri Froncophonie ko tubabajwe nikibazo cyumutekano kigaragara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ikibazo kiri guhungabanya uburenganzira bwa muntu aho dufite abantu ibuhumbi nibihumbi bari kuva mu byabo.

Avuga ko yifuzaga kugaragariza uyu muryango wa OIF ndetse n’abakuru b’Ibihugu bitabiriye iriya nama ko bakwiye kugira icyo bakora kuri iki kibazo kiri mu Burasirazuba bwa Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru