U Buholandi bwafashe uwari Majoro muri FAR ukekwaho uruhare rukomeye muri Jenoside

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi yo mu Buholandi yafashe Karangwa Pierre Claver wari Majoro mu gisirikare cya Leta yateguye Jenoside Yakorewe Abatutsi, ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu bitero byahitanye Abatutsi benshi mu yahoze ari Komini Mugina.

Uyu mugabo akurikiranyweho kuyobora ibitero ku Batutsi bari bahungiye kuri Paruwasi Gatulika ya Mugina ahahoze ari muri Komini Mugina ubu ni mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Mugina.

Izindi Nkuru

Iyi Paruwasi ya Mugina yari yahungiyeho Abatutsi benshi bari baturutse mu bice binyuranye birimo aha ku Mugina, Mukinga, Bibungo ndetse n’abari baturutse muri Ntongwe.

Paruwasi Mugina yabereyeho ubwicanyi bukomeye, yaguyeho Abatutsi babarirwa mu bihumbi 25.

Karangwa Pierre Claver ufatwa nk’umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura Jenoside Yakorewe Abatutsi muri aka gace, yari amaze igihe yihishe mu Buholandi aho yahahungiye mu 1998.

Polisi yo mu Buholandi, yamufatiye mu gace kazwi nka Ermelo muri iki Gihugu igendeye ku mpapuru zo kumuta muri yombi zimaze igihe zaratanzwe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

U Buholandi ni kimwe mu Bihugu by’i Burayi bikomeje kugaragaza imbaraga mu gutuma Abanyarwanda bariyo bakekwaho Jenoside bagezwa imbere y’Ubutabera dore ko bumaze no kohereza bamwe.

Umwaka ushize, ubutabera bw’iki Gihugu bwohereje Venant Rutunga waje akurikira abandi barimo Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye boherejwe muri 2016.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru