U Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bivugwa ko bari bahunze amabwiriza ya COVID-19

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Burundi bwirukanye Abanyarwanda 12 bari bahungiye muri iki Gihugu ngo kubera amabwiriza akarishye yo kwirinda COVID-19 mu Rwanda arimo no kwikingiza.

Aba banyarwanda 12 birukanywe kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022 nyuma y’uko ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo barimo, bufashe icyemezo cyo kubirukana.

Izindi Nkuru

Ikinyamakuru SOS Burundi gitangaza ko aba Banyarwanda bari bahungiye muri Komini Bugabira muri iyi Ntara ya Kirundo bari bahunze amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu Rwanda by’umwihariko igikorwa cyo gukingirwa.

Gusa ngo n’aha bari bahungiye ntibubahirizaga amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ya kiriya Gihugu cy’u Burundi bikaba biri no mu byatumye ubuyobozi bw’Intara ya Kirundo bufata icyemezo cyo kubirukana.

Umwe mu bayobozi ba Komine Bugabira yagize ati “Urugero, bavuga ko badashobora kwambara agapfukamunwa n’umunsi wa rimwe, ko batazafata imiti na rimwe ifite aho ihuriye n’icyorezo cya Coronavirus.”

Albert Hatungimana uyobora Intara ya Kirundo wafashe icyemezo cyo kwirukana aba Banyarwanda, yavuze ko ubuyobozi bw’Igihugu cye budashobora kwihanganira abarenga ku mabwiriza y’Igihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bambutse muri kiriya Gihugu kandi bitemewe ndetse batipimishije COVID-19.

Hatungimana yagize ati “Uzemera gucumbikira abo bantu baje muri ubwo buryo azafatwa nk’umwanzi w’igihugu.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi yatangaje ko hari Abanyarwanda bambuka bajya mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’amategeko ariko ko mu bufatanye bw’ubuyobozi bw’ibanze ku mpande z’ibihugu byombi bemeranyijwe ko abazajya bafatwa bambutse muri ubu buryo bazajya babahererekanya.

Kayitesi avuga ko gukingira abaturarwanda bikorwa ku bushake ku buryo uwavuga ko yabihunze byaba ari urwitwazo kuko nta muntu ukingirwa ku gahato ku buryo hari uwo byatuma ava mu Gihugu cye.

Avuga ko abavuga ko bahuze amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no gukingirwa ari ugutanga impamvu yo gutuma bambuka.

Ati “Impamvu umuturage yatanga yaba ari iyindi kubera ubushake bwe, cyangwa kugira ngo yumve ko impamvu ye yumvikana kurushaho […] numva ko yaba ari impamvu y’urwitwazo yaba ashyizemo.”

Mu minsi micye ishize humvikanye bamwe mu Banyarwanda barimo abasanzwe bakora umurimo w’ubwarimu basezeye ku kazi kabo bavuga ko ari uko badashobora kwikingiza icyorezo cya COVID-19.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru