Rurangiranwa Keïta yakoze imyitozo i Kigali uyu munsi arahura na ba Muhadjiri

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Naby Laye Keïta usanzwe akinira Liverpool yo mu Bwongereza akaba ari na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Guinea ubu uri mu Rwanda hamwe na bagenzi be mu myiteguro y’Igikombe cya Africa, yatangiye imyitozo ndetse arakina umukino wa Gicuti uhuza Amavubi na Syli National.

Naby Keïta yageze mu Rwanda ku wa Mbere w’iki cyumweru nyuma y’uko ikipe ye yari imaze gukina umukino na Chelsea agahita afata rutemikirire bwite agahita yerecyeza i Kigali mu Rwanda.

Izindi Nkuru

Akigera mu Rwanda yahise ajya mu kato k’iminsi itatu kashyiriweho abantu bose binjiye mu Gihugu mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, uyu rurangiranwa Keïta yatangiye imyitozo mu ikipe y’Igihugu ye aho ndetse biteganyijwe ko aza gukina umukino wa gicuti uza kuyihuza n’ikipe y’u Rwanda Amavubi.

Agiye gukina uyu mukino nyuma y’undi wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Mutarama 2022, Amavubi agatsinda Syli National ibitego 3-0 byanatumye Abanyarwanda bararana akanyamuneza kuko ikipe yabo itaherukaga kubona intsinzi.

Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Kane ni we witezwaho kugaragaza igipimo cy’ikipe y’u Rwanda kuko ari wo uza kugaragaramo abakinnyi bakomeye ba Guinea biganjemo abakina ku mugabane w’u Burayi barimo n’uyu Kapiteni wabo uri mu nkingi za mwamba za Liverpool yo mu Bwongereza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru