Abafashwe basengera mu gishanga bibukijwe ko ntaho Imana itaba ko no mu rugo bahasengera

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yagiriye inama abafashwe basengera mu gishanga mu Karere ka Huye ko bajya basengera ahemewe ndetse no mu rugo bahasengera kuko ikibazo cyakemukira mu gishanga kitabura gukemukira mu rugo.

Aba bantu 78 basanzwe ari abakristu mu madini n’amatorere atandukanye aho bafashe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri bari mu gishanga giherereye mu Kagari ka Bukomeye.

Izindi Nkuru

Ubwo bafatwaga, bavuze ko bagiye gusengera hari nyuma yo kumva Imana ibahatira kujya guteranira ahantu hatari mu rusengero kandi ko ntaho bari guhera batinyuka gukoza Imana isoni ngo bayisuzugure.

Icyakoze bageze aho bemera ko ibyo bakoze ari amakosa ndetse ko babisabira imbabazi kandi bakarahira ko batazongera kubikora.

 

Ntaho Imana itaba, no mu rugo wahasengera

Barajwe muri stade ya Huye ubundi bapimwa COVID-19 banacibwa amande y’ibuhumbi bitanu [5 000Frw] basubira mu ngo zabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yagiriye inama aba baturage kujya basengera ahantu bemewe cyangwa buri wese agasengera aho ari cyane ko buri wese avuga ko aba asengera ikibazo afite.

Ati “Kuko bo bavuga ko bagiye gusenga bakurikije buri muntu ikibazo afite ati ‘reka niherere nge gusenga ikibazo gikemuke’ ariko nigekemukira mu mashyamba no mu rugo cyakemuka aho uri hose usenze cyakemuka.”

SP Theobald Kanamugire

Sebutege Ange uyobora Akarere ka Huye, avuga ko abantu basabwa kubahiriza amabwiriza ku neza yabo kuko ari bo bifitiye inyungu zo kurinda ubuzima bwabo ariko bagakomeza kuyarengaho.

Yagize ati “Barenga ku mabwiriza bagakora ibitemewe kandi ubuyobozi bubasaba kubahiriza amabwiriza n’ubuzima bugakomeza.”

Avuga ko aba bantu bafashwe kubera imbaraga zashyizwe mu bufatanye bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano ndetse n’uruhare rw’abaturage bakomeje kwanga ikibi bakagaragaza abarenga kuri aya mabwiriza.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru