Kabaye!!: Ariel Wayz ashyize hanze amabanga y’icyabyaye amahari hagati ye na Juno Kizigenza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko havuzwe urunturuntu hagati y’abahanzi bamaze iminsi bakanyuzaho ko bimariranyemo ari bo Ariel Wayz na Juno Kizigenza, ubu bashyize hanze ubutumwa bandikiranye bugaragaza icyatumye urukundo rwabo ruyonga.

Ubu butumwa bwashyizwe hanze na Ariel Wayz wavuze ko arambiwe kubihishira, bugaragaza ikiganiro kirekire yagiranye na Juno Kizigenza kuri WhatsApp bavugana ku byo gucana inyuma.

Izindi Nkuru

Muri ubu butumwa, Uwayezu Ariel AKA Ariel Wayz atangira abaza Juno Kizigenza aho aherereye akamubwira ko ari mu minsi mikuru n’umuryango we.

Uyu muhanzikazi ahita yungamo akabwira Juno Kizigenza ko atari mu muryango we ahubwo ko ari kwifurahisha ku Gisenyi n’uwahoze ari umukunzi we uba hanze y’u Rwanda.

Juno Kizigenza na we akomeza gutsimbarara amubwira ko atamubeshye bigatuma umukobwa amusaba ko babonana muri ako kanya ariko undi akamubwira ko bitashoboka ahubwo ko bazabonana nko ku wa Gatatu.

Ariel Wayz ahita abwira Juno Kizigenza ko nibatabonana muri ako kanya atazongera kugira amahirwe yo kumubona.

Mu minsi ishize aba bombi bari bashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko buri umwe yahuye no gutenguhwa mu rukundo, ibintu byatumye hakekwa ko ishyamba atari ryeru hagati yo mu gihe byari bizwi ko urukundo rwabo ari pata na rugi.

Gusa ibintu nk’ibi byagiye byifashishwa na bamwe mu bahanzi bashaka kwiyamamariza ibikorwa byabo ku buryo binakekwa ko aba na bo baba bari mu gakino ko gukomeza kugaruka mu matwi y’abakunzi babo ndetse banakomeza kwamamaza indirimbo zabo dore ko hari iyo Ariel Wayz aherutse gushyira hanze mu gihe Juno Kizigenza na we hari iyo yitegura gusohora.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru