Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwagaragaje ibintu bitatu by’ingenzi byafasha Congo kurandura burundu ibibazo byayibayeho akarande

radiotv10by radiotv10
16/10/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Kuki Congo yabanje kwifata ku myanzuro yari yahariye u Rwanda ikaza kwemera kuyasinya?

Amb. Olivier Nduhungirehe

Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ko hari ibintu byatuma ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC biranduka burundu, birimo kuba iki Gihugu kigomba kubanza kumva ko ikibazo ari icyacyo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, tariki 12 Intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’iz’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zongeye guhurira i Luanda muri Angola mu nama ya gatanu yo ku rwego rw’Abaminisitiri.

Iyi nama yafatiwemo ibyemezo binyuranye birimo kuba Ibihugu byombi byarashyize umukono ku myanzuro yo kurandura umutwe wa FDLR, ari na wo zingiro ry’ibibazo by’umutekano mucye biri mu burasirazuba bwa Congo ndetse n’ibiri hagati y’iki Gihugu n’u Rwanda.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungire wari uyoboye intumwa z’u Rwanda, avuga ko kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC, hari ibintu bitatu bigomba gukorwa n’iki Gihugu.

Ati “Twe tunatekereza ko bitanagoye, harimo ubushake bwa politiki. Icya mbere ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo igomba kugira iki kibazo icyayo, ntigishyire ku baturanyi, ntishinje u Rwanda gushyikira ngo umutwe wa M23.”

Amb. Nduhungirehe avuga ko ibyo kuba Congo ihoza u Rwanda mu kanwa irushinja ibinyoma, atari byo bizayiha umuti w’ibibazo ifite.

Ati “Perezida [Felix Tshisekedi] iyo agiye gusura ikindi Gihugu, avuga u Rwanda aho kuvuga umubano wa Congo n’icyo Gihugu, mwabonye ko iyo habaye inama y’Abaminisitiri ba Siporo, bavuga u Rwanda, iy’abaminitisi b’ibidukikije bakavuga u Rwanda, […]. Twebwe icyo tubasaba, ni uko iki kibazo bakigira icyabo kandi kugira ngo bakigire icyabo, hagomba ibintu bibiri, mbere na mbere ni ubushake bwa politiki, kandi icya kabiri, bagashaka igisubizo mu mizi.”

Ikibazo cy’umutekano mucye cyakunze kuba akarande muri DRC, gishinze imizi ku ihohoterwa ryakomeje gukorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, byanatumye havuka umutwe wa M23 wo guharanira uburenganzira bwabo.

Nduhungirehe ati “Iki kibazo kizakemurwa ari uko Leta ya Congo yiyemeje kugirana imishyikirano itaziguye hagati ya Guverinoma n’uyu mutwe wa M23, kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo kirambye.”

Akomeza agaragaza ibi bisabwa kubahirizwa na Guverinoma ya Congo, akavuga ko umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ugakomereza ingengabitekerezo yayo mu burasirazuba bwa DRC, ari na wo zingiro ry’ibi bibazo.

Ati “Aha hagomba ubushake bwa Guverinoma ya Congo, bwo kurandura iyi virusi mu karere, kuko FDLR ntabwo ari umubare w’abantu, ntabwo ari ingabo gusa, ni ingengabitekerezo ya Jenoside irimo inakwirakwizwa mu karere kose, inakwirakwizwa mu yindi mitwe nka Wazalendo n’indi bakorana, ku buryo ari ngombwa ko Guverinoma ya Congo igira ubushake bwo kurandura uyu mutwe wa FDLR kuko ari wo uteza ibibazo mu karere.”

Naho icya gatatu, ni ikibazo cy’ingabo z’amahanga zamaze kwinjira muri ibi bibazo, zirimo iz’u Burundi, iza SADC ndetse n’abarwanyi b’abacancuro b’Abanyaburayi.

Ati “Aha turanabaza Abanyaburayi ukuntu bemera abacancuro b’Abanyaburayi baza muri Congo binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga kandi bakaba baje kongera amavuta ku muriro.”

Akomeza agira ati “Rero izo ngabo z’amahanga ziza zitaje gukemura ikibazo ahubwo zije kurwanirira Congo kandi twifuza ko habaho ibiganiro, ibyo ni ikibazo, Leta ya Congo ndetse n’ibyo Bihugu bigomba kwibaza kugira ngo bishake umuti urambye.”

Guverinoma y’u Rwanda isaba ibi Bihugu byohereje ingabo zabyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gutekereza kuri iki cyemezo byafashe, bikareba niba kitanyuranyije n’inzira zigomba kuvamo umuti w’ibibazo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 − seven =

Previous Post

Rwakomeje kwambikana muri Liban nubwo America yari yagiriye inama Israel

Next Post

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

Umutoza Tuchel w’ikimenyabose i Burayi yateye indi ntambwe mu mwuga we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.