Uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, yagaragaje ibintu bine bikwiye kubahirizwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Amb. Ernest Rwamucyo yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024 mu Nteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, kakiriye raporo ku bikorwa bya MONUSCO.
Yavuze ko hari ibintu by’ingenzi bikwiye gushyirwa mu bikorwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo amahoro n’umutekano biboneke mu burasirazuba bw’iki Gihugu no mu karere.
Ati “Icya mbere, DRC, igomba kubahiriza kandi igashyira mu bikorwa imyanzuro y’i Nairobi n’i Luanda. Iyi myanzuro ni inzira ziboneye zo gushakira umuti imvururu ziri muri DRC.”
Yakomeje agira ati “Icya kabiri, DRC igomba guhagarika gutera inkunga FDRL, zirimo kuyiha ubushobozi bw’amikoro, kuyiha intwaro ndetse no kuyinjiza mu gisirikare cya Congo.”
Yaboneyeho kandi kuvuga ko u Rwanda rwifuza ko Congo yubahiriza umugambi uhuriweho wemejwe n’inzego z’umutekano wo kurandura uyu mutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ati “Icya gatatu, DRC igomba guhagarika imvugo zihembera urwango ndetse n’ibikorwa byibasira Abanyekongo b’Abatutsi. Kwibasira abantu hagendewe ku bwoko bwabo n’abo bari bo, ni ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu kandi bigatesha agaciro ikiremwamuntu.”
Akomeza ku cya kane agira ati “DRC igomba gutegura uburyo buboneye kandi butekanye bwo guchyura impunzi z’Abanyekongo.”
Amb. Rwamucyo yavuze ko iki gikorwa cyo gucyura impunzi, atari ibyo Congo isabwa n’amategeko mpuzamahanga gusa, ahubwo ko binaha agaciro Abanyekongo bimwe uburenganzira ku Gihugu cyabo, bagasubira mu byabo, bakabaho batekanye.
RADIOTV10