U Rwanda rwagaragaje ikihishe inyuma y’ibikorwa byadutse birwibasira binyuzwa mu itangazamakuru

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibikorwa byadutse by’abakoresha itangazamakuru mu nyungu za Politiki bibasira u Rwanda n’Abanyarwanda, ivuga ko bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.

Ni nyuma y’uko hari Ibitangazamakuru bivuze ko bigiye gushyira hanze uruhererekane rw’inkuru byita ko zicukumbuye ngo zigaragaza bimwe mu bitagenda mu Rwanda ariko ntibivugwe.

Izindi Nkuru

Itangazo ry’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, rivuga ko atari ubwa mbere hakoreshejwe itangazamakuru mu guharabika u Rwanda ibinyoma, kandi ko byose biba bigamije inyungu za Politiki.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yahisemo kutagira icyo isubiza ku bihuha nk’ibi biba bidafite ishingiro, kuko yagiye ibisobanuraho kenshi.

Iti “Abanyarwanda ntibagitungurwa n’ibyo bikorwa by’abo bakoresha itangazamakuru mu nyungu zabo bwite, ahanini bigamije guhungabanya imigendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika  n’ay’Abadepite.”

Nanone kandi Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko ibi bigamije kuyobya uburari ku bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Guverinona iti “Ibi bijyanye kandi no kuba, hafi y’umupaka w’Uburengarazuba bw’u Rwanda, mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, umutwe w’abajenosideri wa FDLR ukomeje gukingirwa ikibaba, hagamijwe kugirira nabi u Rwanda no gushyigikira “ihinduka ry’ubutegetsi” rimaze igihe ritangajwe na Perezida wa DRC.”

Guverinoma y’u Rwanda yaboneyeho guhumuriza Abanyarwanda no gukurira inzira ku murima abafite imigambi nk’iyi ko “Iyi ntego ntizigera igerwaho, kuko Abanyarwanda biyubakiye politiki itajegajega ishingiye ku bumwe no gukorera mu mucyo muri iyi myaka ishize.”

Iri tangazo rigasoza rigira riti “Inzira ya demokarasi u Rwanda rwahisemo izakomeza; kandi, mu mahoro no mu bwisanzure, Abanyarwanda bazihitiramo abo bifuza ko babayobora mu gihe kiri imbere.”

Mu gihe u Rwanda ruba rwitegura kwinjira mu bikorwa bikomeye nk’iki muri Nyakanga cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite, Ibitangazamakuru mpuzamahanga, bikunze guha urubuga abatavuga rumwe n’u Rwanda biyemeje kurusebya, bagaragaza ibinyoma by’ibibi bavuga ko biri muri iki Gihugu kizwiho kugira imiyoborere ireba kure, ishyira imbere inyungu z’abaturage.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru