U Rwanda rwageneye ubutumwa Kenya na William Ruto watsindiye kuyiyobora

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Kenya ku bw’amatora y’Umukuru w’Igihugu yagenze neza ndetse yifuriza ishya n’ihirwe William Samoei Arap Ruto wayatsinze.

Bikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda n’Abanyarwanda bishimiye gushimira Guverinoma ya Kenya n’Abanyakenya ku bw’amatora rusange yagenze neza yabaye tariki 09 Kanama 2022.”

Rikomeza rigira riti “Guverinoma y’u Rwanda yifuje gushimira Nyakubahwa William Samoei Ruto ku bwo gutorerwa kuba Perezida mushya wa Repubulika ya Kenya.”

Guverinoma y’u Rwanda ikomeza ivuga ko yishimiye imikoranire myiza isanzwe hagati y’u Rwanda na Kenya ndetse ko yishimiye gukomeza gutsimbataza ubucuti n’imikoranire isanzweho.

Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risohotse nyuma y’amasaha macye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya itangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora y’Umukuru w’igihugu bigaragaza ko William Ruto yayegukanye ku majwi 50,47 % atsinze Raila Odinga bari bahanganye.

Abakuru b’Ibihugu binyuranye ndetse n’abandi bakomeye, bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida mushya William Ruto.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ni umwe mu bashimiye Ruto aho yanaboneyeho gusaba impande zitanyuzwe n’ibyavuye mu matora, kwiyambaza inzira ziteganywa n’amategeko.

Perezida wa Tanzania, Madamu Samia Suluhu Hassan na we yifurije ishya n’Ihirwe ndetse amwizeza ko Ibihugu byombi bizakomeza kurushaho gukorana nk’ibivandimwe.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru