Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

radiotv10by radiotv10
14/06/2024
in MU RWANDA
0
U Rwanda rwakiriye impunzi 113 bituma umubare w’izimaze kuhagera zigera mu 2.300

Izi mpunzi ziturutse muri Libya ubwo zururukaga indege i Kanombe

Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwahaye ikaze impunzi 113 ziturutse muri Libya, zaje ari icyiciro cya 18 mu masezerano rusanzwe rufitanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi-UNHCR.

Izi mpunzi 113 zasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, zakirwa n’abakozi barimo aba UNHCR, ndetse n’aba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.

Izi mpnzi zaturutse muri Libya, zirimo abantu bahunze Ibihugu bitandatu, ari byo; Somalia, Sudan, Eritrea, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Côte d’Ivoire, bagiye bahunga ibibazo bitandukanye birimo intambara n’imvururu biri mu Bihugu byabo.

Kuva muri 2019, izi mpunzi zije mu Rwanda ari icyiciro cya 18 muri ubu bufatanye buri hagati y’u Rwanda na UNHCR, aho kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira impunzi 2 355 zaturutse muri Libya.

Ni impunzi zatangiye koherezwa muri 2019 nyuma y’uko u Rwanda rugiranye amasezerano n’iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Mpunzi, ryashimye uburyo iki Gihugu cyakira impunzi, zihagera zigatekana.

Gusa iri shami rya UN, riherutse guhindura imvugo, aho ryakunze kunenga gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro, rivuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye.

Muri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo yamagana ibikomeje gutanganzwa n’iri shami ryakomeje kuyirega mu Nkiko zo mu Bwongereza, rivuga ko iki Gihugu kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abimukira n’abashaka ubuhungiro.

Iri tangazo rya Guverinoma ryagiye hanze tariki 11 Kamena, rigira riti “UNHCR irabeshya. Umuryango ukomeje kujyana ibirego by’ibihimbano mu Nkiko z’u Bwongereza ku birebana n’uburyo abashaka ubuhungiro bafatwa, nyamara ukomeje gukorana natwe mu kuzana abimukira bavuye muri Libya kugira ngo babone ahantu hatekanye mu Rwanda, banyuzwa ngo bazabone Ibihugu bibakira.”

Muri iri tangazo, u Rwanda rwagarutse kuri zimwe mu ngero zagiye zishingirwaho n’uyu Muryango mu birego byawo, rukanerekana uburyo bihabanye n’ukuri, rwavuze ko mu myaka 30 ishize rwakoze ibishoboka byose mu kwita ku baruhungiramo, ndetse ko iyi ntego itazigera itezukwaho.

Bakiriwe neza nk’ibisanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Burusiya

Next Post

Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Related Posts

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyaruguru, yafashe abagabo batatu bakekwaho ubujura bakoreye umuturage, bibye arenge miliyoni 6 Frw...

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

by radiotv10
26/01/2026
0

Uzwi nka Prophet Joshua uherutse gufungwa akurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro k’ifaranga ry’Igihugu kubera ibikorwa yakunze kugaragaramo anyanyagiza amafaranga ayaha...

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

by radiotv10
26/01/2026
0

Ukoresha izina rya Atanya ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok, wavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda rukennye bigakurikirwa n'impaka, yavuze ko ariya...

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

by radiotv10
26/01/2026
0

Nyuma yuko abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba bagaragaje ikibazo cy'ibyapa by'imodoka by'ahazwi nka Ntunga byari byakuweho batabizi,...

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

The benefits of writing down your daily thoughts and why you should do it

by radiotv10
26/01/2026
0

Journaling is the habit of writing down your thoughts, feelings, and experiences. It may look simple, but it has many...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Menya umubare uri hejuru w’abatuye Isi bamaze kuva mu byabo kubera imvururu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.