U Rwanda rwahaye ikaze impunzi 113 ziturutse muri Libya, zaje ari icyiciro cya 18 mu masezerano rusanzwe rufitanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi-UNHCR.
Izi mpunzi 113 zasesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2024, zakirwa n’abakozi barimo aba UNHCR, ndetse n’aba Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi.
Izi mpnzi zaturutse muri Libya, zirimo abantu bahunze Ibihugu bitandatu, ari byo; Somalia, Sudan, Eritrea, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Côte d’Ivoire, bagiye bahunga ibibazo bitandukanye birimo intambara n’imvururu biri mu Bihugu byabo.
Kuva muri 2019, izi mpunzi zije mu Rwanda ari icyiciro cya 18 muri ubu bufatanye buri hagati y’u Rwanda na UNHCR, aho kugeza ubu, u Rwanda rumaze kwakira impunzi 2 355 zaturutse muri Libya.
Ni impunzi zatangiye koherezwa muri 2019 nyuma y’uko u Rwanda rugiranye amasezerano n’iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku Mpunzi, ryashimye uburyo iki Gihugu cyakira impunzi, zihagera zigatekana.
Gusa iri shami rya UN, riherutse guhindura imvugo, aho ryakunze kunenga gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza yo kohereza abimukira n’abasaba ubuhungiro, rivuga ko u Rwanda atari Igihugu gitekanye.
Muri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda, yashyize hanze itangazo yamagana ibikomeje gutanganzwa n’iri shami ryakomeje kuyirega mu Nkiko zo mu Bwongereza, rivuga ko iki Gihugu kidatekanye ku buryo cyakoherezwamo abimukira n’abashaka ubuhungiro.
Iri tangazo rya Guverinoma ryagiye hanze tariki 11 Kamena, rigira riti “UNHCR irabeshya. Umuryango ukomeje kujyana ibirego by’ibihimbano mu Nkiko z’u Bwongereza ku birebana n’uburyo abashaka ubuhungiro bafatwa, nyamara ukomeje gukorana natwe mu kuzana abimukira bavuye muri Libya kugira ngo babone ahantu hatekanye mu Rwanda, banyuzwa ngo bazabone Ibihugu bibakira.”
Muri iri tangazo, u Rwanda rwagarutse kuri zimwe mu ngero zagiye zishingirwaho n’uyu Muryango mu birego byawo, rukanerekana uburyo bihabanye n’ukuri, rwavuze ko mu myaka 30 ishize rwakoze ibishoboka byose mu kwita ku baruhungiramo, ndetse ko iyi ntego itazigera itezukwaho.
RADIOTV10