U Rwanda rwakoze igikorwa cy’ubugiraneza ku bashegeshwe n’intambara muri Gaza

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatanze imfashanyo irimo ibitunga umubiri n’imiti, byo gufasha imbabare zagizweho ingaruka n’intambara muri Gaza, ihanganishije Israel na Hamas.

Byatangajwe n’Umuryango w’Abanya-Jordanie ukora ibikorwa by’urukundo byo gutabara imbabare uzwi nka JHCO (Jordan Hashemite Charity Organisation), usanzwe ukorera muri Jordanie no hanzi y’iki Gihugu.

Izindi Nkuru

Mu butumwa uyu muryango wanyujije kuri X, buherekejwe n’amafoto agaragaza iyi nkunga yatanzwe n’u Rwanda, uyu muryango ugira uti “Uyu munsi twakiriye Indege itwara imizigo iturutse mu Rwanda itwaye ibikoresho by’ubutabazi byagenewe abaturage bo muri Gaza, birimo imiti, ibiribwa n’amata.”

Amafoto yashyizwe hanze n’uyu muryango, agaragaza indege ya Sosiyete Nyarwanda y’Indege (RwandAir) iri ku kibuga cy’Indege ndetse n’imizigo yaje itwaye irimo iy’ibiribwa n’ibinyobwa.

Iyi ntambara yatangiye tariki Indwi z’uku kwezi Ukwakira, ubwo umutwe wa Hamas ugenzura Gaza, wibaga umugono ukagaba igitero muri Israel mu bice byegereye iyi Ntara yo muri Pelestine, imaze kugwamo abakabakaba ibihumbi bitanu, barimo Abanya-Palestine barenga 3 000.

U Rwanda rutanze iyi nkunga yo kugoboka abo muri Gaza, nyuma y’iminsi micye Umunyamabanga w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres asabye Israel korohereza uburyo abatuye muri Gaza bagerwaho n’ubutabazi.

Abatuye muri iyi Ntara ya Gaza, basanzwe babaho bashingiye ahanini ku bikorwa remezo bigenzurwa na Israel nk’amashanyarazi, ndetse n’ibindi, mu gihe bimwe byamaze guhagarikwa.

Mu ijambo yavugiye mu nama yiswe Belt and Road Initiative yabereye i Beijing mu Bushinwa ku wa Kabiri w’iki cyumweru yiga kuri gahunda yo gufasha Ibihugu kugerwaho n’ibikorwa remezo, António Guterres yanasabye ko impande ziri kurwana zihagarika vuba na bwangu iyi ntambara, kandi abafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas, ikabarekura byihuse.

Indege ya RwandAir yagiye itwaye iyi nkunga

U Rwanda rwatanze ibirimo ibiribwa

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru