U Rwanda rwashenguwe n’urupfu rwa Perezida w’Inteko ya Uganda rwihanganisha Abanya-Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe n’urupfu rwa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Hon. Jacob Oulanyah witabye Imana azize uburwayi, iboneraho kwihanganisha iya Uganda n’Abanya-Uganda by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera.

Ubutumwa bwanyujijwe kuri Twitter ya Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, buvuga ko u Rwanda “Rwababajwe cyane n’urupfu rwa Honourable Jacob Oulanyah, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Uganda.”

Izindi Nkuru

Ubu butumwa bukomeza bugira buvuga ko Guverimo y’u Rwanda yihanganishije iya Uganda ndetse n’Abanya-Uganda muri rusange “by’umwihariko umuryango wa Hon. Jacob Oulanyah kandi yifatanyije na bo muri ibi bihe bigoye.”

Hon. Oulanyah witabye Imana nyuma y’iminsi micye agiyekwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America, urupfu rwe rwatangajwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kagata Museveni mu butumwa yanyujije kuri Twitter mu mpera z’icyumweru gishize.

Hon Jacob L’Okori Oulanyah witabye Imana abura iminsi micye ngo yizihize isabukuru y’imyaka 57 y’amavuko dore ko yavutse tariki 23 Werurwe 1965, yari yatorewe kuba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko tariki 24 Gicurasi 2021.

U Rwanda rwifatanyije na Uganda muri ibi bihe by’akababaro k’urupfu rw’uyu wari umuyobozi ukomeye, mu gihe Ibihugu byombi biri mu nzira yo kubura umubano wari umaze igihe urimo igitotsi.

Mu cyumweru gishize, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yari yagiriye mu Rwanda uruzinduko rw’iminsi itatu aho yanakiriwe na Perezida Paul Kagame bakaganira ku bibazo bikiri mu mubano w’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru