U Rwanda rwemeye gutanga Miliyari 3,2Frw mu kigega gikomeye ku Isi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gutanga miliyoni 3,25 USD (Miliyari 3,25Frw) mu kigega Global Fund, mu gukusanya inkunga y’amafaranga azakoreshwa mu bikorwa byo kurwanya indwara zirimo Virusi itera SIDA n’Igituntu.

Iyi nkunga ya miliyoni 3,25 USD, yemejwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yitabiraga inama y’icyiciro cya karindwi cyo gukusanya inkunga y’ikigega Global Fund, yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Izi miliyoni zatanzwe n’u Rwanda, ni inyongera ya 30% z’ayo rwari rwaratanze mu nama ya gatandatu iheruka aho rwari rwiyemeje gutanga miliyoni 2,5 USD.

Ibihugu byinshi byiyemeje kongera 30% by’amafaranga byari byiyemeje gutanga mu gikorwa nk’iki cya gatandatu kinaheruka, uretse Korea yazamuye ingano y’amafaranga aho yavuye kuri Miliyoni 25 USD ikagera kuri Miliyoni 100 USD.

Kenya yo yiyemeje kuzamura kuri inkunga yayo iva kuri Miliyoni 6 USD igera kuri Miliyoni 10USD.

Canada yo yiyemeje gutanga Miliyari 1,21 z’amadolari ya Canada, Komisiyo y’Umuryango w’Ibihugu by’u Burayi yo yiyemeza Miliyoni 715 €, u Bufaransa bwiyemeza Miliyari 1.6 € naho u Buyapani bwiyemeza gutanga Miliyari 1.08 USD.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu kandi; hakiriwe Ibihugu bishya umunani byiyemeje gutanga inkunga zabyo ari byo; Cyprus, Ghana, Guinea, Indonesia, Malawi, Morocco, na Tanzania.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga iyi nama

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru