Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo

radiotv10by radiotv10
29/09/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
U Rwanda rwongeye kugaragariza Isi ibiruhangayikishije biri muri Congo
Share on FacebookShare on Twitter

U Rwanda rwabwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, ko ruhangayikishijwe n’imikoranire yahawe intebe hagati ya Guverinoma ya DRC n’umutwe wa FDLR wabaswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rusaba aka Kanama kugira icyo gakora.

Byatangajwe n’uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ambasaderi Claver Gatete kuri uyu wa Kane tariki 28 Nzeri 2023, imbere y’Inteko y’Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano muri uyu Muryango.

Yagize ati “U Rwanda ruracyatewe impungenge cyane n’imikoranire ikomeje kubaho hagati y’umutwe w’inyeshyamba zakoze Jenoside wa FDLR n’indi mitwe yitwaje Intwaro ifashwa na Guverinoma ya Kinshasa.”

Yakomeje avuga ko iyi mikoranire ndetse no guha intwaro umutwe wa FDLR, yakunze kugarukwaho n’abanyamuryango benshi b’Akanama gashyinzwe Amahoro n’Umutekano ku Isi, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, Christophe Lutundula, umwaka ushize yihanukiriye akavuga ko umutwe wa FDLR utakibaho muri DRC.

Ati “Ibi yavuze umwaka ushize kandi yabibwiye Akanama gashinzwe Amahoro n’Umutekano kanafatiye ibihano uyu mutwe w’Abajenosideri.”

Ambasaderi Claver Gatete yibukije ko uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, bakaba barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi igihe bamazeyo bakomeje gukorana na Guverinoma y’iki Gihugu mu gihe kirenga imyaka 20.

Ati “Ubu rero ntabwo ari imikoranire gusa, ahubwo baranafatanya n’Igisirikare cya RDC mu rugamba, kandi bagahabwa ubufasha na Guverinoma ibaha intwaro.”

Yavuze ko ikibabaje ari ukuba Guverinoma ya Congo ikorana n’uyu mutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ariko hakagira abahindukira bagashinja u Rwanda ibinyoma.

Amb. Gatete avuga ko iyi mikoranire ya Guverinoma ya Congo na FDLR, ikomeje kuburizamo ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe n’akarere mu gushakira amahoro uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati “Bityo rero aka Kanama gakwiye gusaba Guverinoma ya Congo kuzuza inshingano zayo zo kwitandukanya na FDLR, kandi ikizera ko icyemezo cyo gutahuka mu Rwanda cyubahirijwe nk’uko byanzuriwe mu nama y’i Nairobi.”

Yanagaragaje kandi ko ubutumwa bwuzuye ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ndetse n’ibikorwa byo kubica, bikomeje gukorwa muri Congo, kandi bitototera umutekano w’u Rwanda gusa, ahubwo no mu karere k’ibiyaga bigari kose.

Ati “Ibi ni ibintu byakomeje kwisubiramo mu myaka yatambutse, ariko ntihabeho guhana, kandi aka Kanama ntigakwiye gukomeza kubirebera.”

Yavuze ko nta nyungu u Rwanda rwakura mu kuba DRC yaba irimo ibibazo by’umutekano, kandi ko rukomeje gushyigikira iyubahirizwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama y’i Nairobi.

Amb. Claver Gatete yakomeje avuga ko ikibabaje ari Ibihugu bigendera mu kinyoma cya DRC, bikabogamira ku ruhande rwayo kugira ngo bikomeze kurengera inyungu zabyo z’ubukungu zifite muri Congo, na byo bigashinja u Rwanda ibinyoma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Urwego rwo gukusanya imyanda rwungutse uburyo buzarufasha kurushaho gukorera neza Abaturarwanda

Next Post

Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Niger: Intagondwa zahengereye abasirikare bahuze zibamishamo ibisasu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.