Thursday, July 23, 2026
RW|EN

U Rwanda rwungutse Abapolisi 200 bafite imyitozo yihariye mu birimo guhosha imyigaragambyo

U Rwanda rwungutse Abapolisi 200 bafite imyitozo yihariye mu birimo guhosha imyigaragambyo

Abapolisi 209 bo muri Polisi y’u Rwanda basoje amahugurwa baherewemo imyitozo ijyanye no kurinda abanyacyubahiro, guhangana n’ibyihebe mu bice by’imijyi, guhosha imyigaragambyo no kugarura ituze muri rubanda.

Aya mahugurwa yasojwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane tariki 23 Nyakanga 2026 mu muhango wayobowe n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano.

Aya mahugurwa yari amaze ibyumweru bitandatu abera mu Kigo cya Polisi gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’urwego rushinzwe umutekano muri Qatar rwa Lekhwiya.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko aba bapolisi bahawe aya mahugurwa “Bongereye ubumenyi n’ubushobozi mu bikorwa byo kurinda umutekano no guhangana n’ibibazo bitandukanye bibangamira ituze rusange.”

Abapolisi basoje aya mahugurwa, bagaragaje bumwe mu bumenyi baherewemo, burimo ubwo guhosha imyigaragambyo, ndetse n’uko bakora ibikorwa bigamije guhashya ibyihebe.

Aya mahugurwa atuma abayitabiriye bagira ubumenyi buhanitse n’ubuhanga mu by’ingenzi mu nzego z’umutekano.

Izi gahunda zigize uruhare runini mu gushimangira ubufatanye mu by’umutekano hagati y’Ibihugu byombi (u Rwanda na Qatar) no kongera ubushobozi bw’abapolisi b’u Rwanda mu mikorere yabo.

Ubumenyi buri gutangirwa muri aya mahugurwa kandi agamije kunoza imyiteguro n’imikorere myiza mu gukemura ibibazo byinshi by’umutekano no kubungabunga ituze ry’abaturage.

Iyi gahunda igaragaza ubushake bw’impande zombi mu kubaka ubushobozi no kuzamura ubumenyi bwa kinyamwuga, gusangizanya ubumenyi, no gushyigikira ibikorwa byo kubaka ubushobozi mu rwego rw’umutekano.

CP Vincent Sano yayoboye umuhango wo gusoza aya mahugurwa
Ni amahugurwa yatanzwe n’Urwego rwo muri Qatar

Abapolisi bahuguwe bagaragaje imwe mu myitozo bahawe

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 18 =