Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ubuhamya bw’agahinda k’abakize uburwayi bwo mu mutwe baterwa n’ibibabaho nyuma

radiotv10by radiotv10
15/05/2024
in MU RWANDA
0
Ubuhamya bw’agahinda k’abakize uburwayi bwo mu mutwe baterwa n’ibibabaho nyuma
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu barwaye uburwayi bwo mu mutwe mu bihe bitandukanye bo mu Karere ka Rubavu, bakaza gukira; bavuga ko bahabwa akato; ku buryo batabona akazi aho babazi, bagasaba abantu kureka imyumvire y’abacyumva ko ubu burwayi budakira.

Bamwe mu bahuye n’uburwayi bwo mu mutwe bakaza gukira, kimwe n’abagifata imiti, bavuga ko bamwe mu baturage babafata nk’abatagira ibitekerezo, rimwe na rimwe kandi imyumvire nk’iyi ikagirwa n’abo mu miryango yabo.

Umwe yagize ati “Noneho n’iyo niyumvisemo akabaraga nkagira ngo ngiye kwijajara guca inshuro ahantu mpisha ko ndwara iyo ndwara. Ntabwo najya aho banzi ntabwo bampa akazi ariko nagira Imana nkakorera icyo gihumbi.”

Undi uvuga ko yakoze imirimo itandukanye nko kuba yarakoze muri Banki ndetse akanaba umwarimu, ariko akaza kujya kwivuriza mu Bitari by’indwara zo mu mutwe wa Ndera, avuga ko iyo hagize uwumva ko yarwariye muri ibyo Bitaro, amuha akato ndetse ko no kubona akazi, ubu bigoye.

Ati “Aho hose nagiye mpava nta cyaha nakoze. Umuntu mbwiye ko narwariye i Ndera muri we ahita amfata ukundi, najya no mu biro by’abantu, nabwira umuntu ati ‘oya oya, ba usizeho!’.”

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo bibwiraga ko uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe atabasha gutekereza neza. Umwe ati “Uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe nta bitekerezo agira.”

Umukozi mu Ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Mukeshimana Mediatrice asaba abantu bose gusobanukirwa n’ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo babonereho uko bafasha abahuye na bwo.

Avuga ko umuryango nyarwanda usabwa kujya wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse abawugize bakamenya ko ubu burwayi bukira.

Ati “Niba umwana wawe agize uburwayi bwo mu mutwe, umuturanyi, ukamuba hafi ugatanga amakuru, ukamugeza ku Kigo Nderabuzima mbese buri wese ni ugusobanukirwa n’ibimenyetso hanyuma ubigaragaje akihutishwa kwa muganga agafashwa n’abaganga b’inzobere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko ubuyobozi bugiye kwegera abaturage bukabasobanurira ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi ndetse ko ivurwa igakira.

Ati “Ntabwo rero twabihakana ahubwo twafata ingamba zo kwegera abaturage kurushaho, tukagenda dukoresha n’ingero nziza; nk’uriya mugabo murabona ni umuhanga ariko kumunena bishobora gutuma yiheza na we ntajye gutanga umusanzu we mu iterambere ry’Igihugu kandi mu by’ukuri yarakize.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bwakozwe muri 2018, bwagaragaje ko 5% y’abafite uburwayi bwo mu mutwe ari bo bagezwa kwa muganga mu gihe abandi batereranwa bakirirwa biruka ku gasozi.

Uturere twa Gicumbi, Nyaruguru, Rubavu na Nyagatare ni two tuza ku isonga nk’udufite abarwayi bo mu mutwe benshi mu Rwanda.

Mukeshimana Mediatrice yibutsa abantu ko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 9 =

Previous Post

Ikoranabuhanga rya gisirikare ryakwifashishwa mu bihe by’intambara ntirihungabanye ikiremwamuntu riri guhugurwaho mu Rwanda

Next Post

Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida

Chad: Habonetse uwa mbere utemera intsinzi ya General Itno watorewe kuba Perezida

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.