Ubuhamya bw’agahinda k’abakize uburwayi bwo mu mutwe baterwa n’ibibabaho nyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu barwaye uburwayi bwo mu mutwe mu bihe bitandukanye bo mu Karere ka Rubavu, bakaza gukira; bavuga ko bahabwa akato; ku buryo batabona akazi aho babazi, bagasaba abantu kureka imyumvire y’abacyumva ko ubu burwayi budakira.

Bamwe mu bahuye n’uburwayi bwo mu mutwe bakaza gukira, kimwe n’abagifata imiti, bavuga ko bamwe mu baturage babafata nk’abatagira ibitekerezo, rimwe na rimwe kandi imyumvire nk’iyi ikagirwa n’abo mu miryango yabo.

Izindi Nkuru

Umwe yagize ati “Noneho n’iyo niyumvisemo akabaraga nkagira ngo ngiye kwijajara guca inshuro ahantu mpisha ko ndwara iyo ndwara. Ntabwo najya aho banzi ntabwo bampa akazi ariko nagira Imana nkakorera icyo gihumbi.”

Undi uvuga ko yakoze imirimo itandukanye nko kuba yarakoze muri Banki ndetse akanaba umwarimu, ariko akaza kujya kwivuriza mu Bitari by’indwara zo mu mutwe wa Ndera, avuga ko iyo hagize uwumva ko yarwariye muri ibyo Bitaro, amuha akato ndetse ko no kubona akazi, ubu bigoye.

Ati “Aho hose nagiye mpava nta cyaha nakoze. Umuntu mbwiye ko narwariye i Ndera muri we ahita amfata ukundi, najya no mu biro by’abantu, nabwira umuntu ati ‘oya oya, ba usizeho!’.”

Ibi kandi binashimangirwa na bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo bibwiraga ko uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe atabasha gutekereza neza. Umwe ati “Uwarwaye uburwayi bwo mu mutwe nta bitekerezo agira.”

Umukozi mu Ishami rishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe mu Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Mukeshimana Mediatrice asaba abantu bose gusobanukirwa n’ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe kugira ngo babonereho uko bafasha abahuye na bwo.

Avuga ko umuryango nyarwanda usabwa kujya wita ku bafite uburwayi bwo mu mutwe, ndetse abawugize bakamenya ko ubu burwayi bukira.

Ati “Niba umwana wawe agize uburwayi bwo mu mutwe, umuturanyi, ukamuba hafi ugatanga amakuru, ukamugeza ku Kigo Nderabuzima mbese buri wese ni ugusobanukirwa n’ibimenyetso hanyuma ubigaragaje akihutishwa kwa muganga agafashwa n’abaganga b’inzobere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Prosper Mulindwa avuga ko ubuyobozi bugiye kwegera abaturage bukabasobanurira ko uburwayi bwo mu mutwe ari indwara nk’izindi ndetse ko ivurwa igakira.

Ati “Ntabwo rero twabihakana ahubwo twafata ingamba zo kwegera abaturage kurushaho, tukagenda dukoresha n’ingero nziza; nk’uriya mugabo murabona ni umuhanga ariko kumunena bishobora gutuma yiheza na we ntajye gutanga umusanzu we mu iterambere ry’Igihugu kandi mu by’ukuri yarakize.”

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bwakozwe muri 2018, bwagaragaje ko 5% y’abafite uburwayi bwo mu mutwe ari bo bagezwa kwa muganga mu gihe abandi batereranwa bakirirwa biruka ku gasozi.

Uturere twa Gicumbi, Nyaruguru, Rubavu na Nyagatare ni two tuza ku isonga nk’udufite abarwayi bo mu mutwe benshi mu Rwanda.

Mukeshimana Mediatrice yibutsa abantu ko uburwayi bwo mu mutwe buvurwa bugakira

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru