Monday, November 17, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Abana babiri bakomoka mu Burundi bari bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, bavuze ko hari bagenzi babo 13 bafunzwe nyuma yuko basabye ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itabi.

Abana 13 bakomoka mu Burundi bafungiwe muri Tanzania mu gihe cy’amezi atatu, bari hagati y’imyaka 12 na 18, aho bafungiwe muri gereza ya Nyamisivya iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyakiriye ubuhamya bw’abana babiri babashije gucika iryo fungwa ryakorewe bagenzi babo muri Tanzania, cyatangaje ko aba bana bavuga uko byabagendekeye.

Umwe muri aba bana, yavuze ko yabashije gucika abari baje kubafata mu ijoro, aho bari bitwaje inkoni ubwo bazaga kubafata.

Yagize ati “Baje baratugota badushinja guteza akaduruvayo kuko twariho dusaba imishahara yacu. Babanje gusubirayo, nyuma bagarukana n’abapolisi. Njyewe nagize amahirwe kuko nari ndi mu bwiherero. Narihishe. Bucyeye bwaho nabashije gutaha mu Burundi.”

Undi we yabashije gusubira mu Burundi mbere ho umunsi umwe yuko bagenzi be bafatwa tariki 05 Gicurasi 2025, na we yavuze akarengane yakorewe muri Tanzania ko kuba yarambuwe amafaranga yakorewe, akaza kubona uburyo asubira iwabo mu Burundi.

Yagize ati “Nari maze amezi 18 nkora, muri yo 12 nta mushahara nigeze mbona. Uwankoresheje ku nshuro ya kabiri yangiriye impuhwe, aha amafaranga abantu ngo banyambutse rwihishwa.”

Aba bana bari bavuye mu Burundi ari 15 bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, ariko babiri muri bo bakaba barashoboye kugaruka, mu gihe abandi 13 bose bafashwe.

SOS Médias Burundi ivuga kandi ko ikibazo nk’iki cyagiye kiba ku bandi Barundi benshi, kuko mu mwaka ushize hari ababarirwa muri Magana bagiye bafatirwa muri Tanzania nyuma yo gusaba ko bahembwa amafaranga babaga bakoreye, cyangwa ubwo babaga bari gutaha mu Gihugu cyabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko bamwe muri abo Barundi bagiye bafatwa n’amatsinda y’abitwaje intwaro ashamikiye ku ishyaka riri ku Butegetsi muri Tanzania.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nine − 4 =

Previous Post

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Related Posts

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
15/11/2025
0

Nyuma y’ibitero by’indege z’intambara, uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwagabye mu gace ka Mikenke gatuwemo n’abaturage...

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

Umubyigano w’urubyiruko rwifuza kwinjira mu gisirikare cya Ghana wapfiriyemo bamwe

by radiotv10
13/11/2025
0

Ubwo urubyiruko rwinshi rwari ruteraniye kuri sitade El-Wak Sports Stadium i Accra  muri Ghana mu gikorwa cyo kureba abashaka kwinjira...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

by radiotv10
12/11/2025
0

Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Gisirikare, Col Willy Ngoma yatangaje ibanga iri Huriro ryakoresheje kugira ngo ibice bigaruriye bibone ituze...

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Eng.-Col.Willy Ngoma of M23 clarifies rumors, says FARDC did not retake even a single centimeter

by radiotv10
12/11/2025
0

The spokesperson of M23’s armed wing, Col. Willy Ngoma, revealed the strategy that the alliance used to stabilize areas it...

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

Tanzania yatangiye kotswa igitutu kubera ababuriye ubuzima mu myigaragambyo

by radiotv10
12/11/2025
0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa Muntu, ryasabye ko hakorwa iperereza ku mpfu z’abantu amagana bivugwa ko bishwe n’inzego...

IZIHERUKA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs
MU RWANDA

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

by radiotv10
16/11/2025
0

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

15/11/2025
Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

15/11/2025
Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

Leta yagaragarijwe ikititabwaho gishobora kuba gitera amakosa agaragara mu myubakire mu Rwanda

15/11/2025
Rusizi: Ubuyobozi ntibwumva kimwe n’abahinzi b’umuceri ikibazo cyabateye kwiheba

Hatangajwe umuti uri kuvugutirwa ikibazo gikunze gutuma bamwe mu bahinzi barira ayo kwarika

15/11/2025
Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

Umushoramari Eugene Nyagahene nyiri Tele 10 unafite Hoteli ikomeye i Karongi agiye kuhakorera undi mushinga

14/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urban Farming in Kigali: The Rooftop Revolution Among Young Entrepreneurs

Haravugwa umugambi simusiga uri gutegurwa n’abarimo FARDC n’Igisirikare cy’u Burundi

Hatanzwe umuburo ku ndwara y’ibicurane iri kugaragara mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.