• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania

radiotv10by radiotv10
10/06/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Ubuhamya ku ifungwa ry’abana b’Abarundi barenga 10 bafatiwe muri Tanzania
Share on FacebookShare on Twitter

Abana babiri bakomoka mu Burundi bari bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, bavuze ko hari bagenzi babo 13 bafunzwe nyuma yuko basabye ko bakwishyurwa amafaranga bakoreye mu bikorwa by’ubuhinzi bw’itabi.

Abana 13 bakomoka mu Burundi bafungiwe muri Tanzania mu gihe cy’amezi atatu, bari hagati y’imyaka 12 na 18, aho bafungiwe muri gereza ya Nyamisivya iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Tanzania.

Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyakiriye ubuhamya bw’abana babiri babashije gucika iryo fungwa ryakorewe bagenzi babo muri Tanzania, cyatangaje ko aba bana bavuga uko byabagendekeye.

Umwe muri aba bana, yavuze ko yabashije gucika abari baje kubafata mu ijoro, aho bari bitwaje inkoni ubwo bazaga kubafata.

Yagize ati “Baje baratugota badushinja guteza akaduruvayo kuko twariho dusaba imishahara yacu. Babanje gusubirayo, nyuma bagarukana n’abapolisi. Njyewe nagize amahirwe kuko nari ndi mu bwiherero. Narihishe. Bucyeye bwaho nabashije gutaha mu Burundi.”

Undi we yabashije gusubira mu Burundi mbere ho umunsi umwe yuko bagenzi be bafatwa tariki 05 Gicurasi 2025, na we yavuze akarengane yakorewe muri Tanzania ko kuba yarambuwe amafaranga yakorewe, akaza kubona uburyo asubira iwabo mu Burundi.

Yagize ati “Nari maze amezi 18 nkora, muri yo 12 nta mushahara nigeze mbona. Uwankoresheje ku nshuro ya kabiri yangiriye impuhwe, aha amafaranga abantu ngo banyambutse rwihishwa.”

Aba bana bari bavuye mu Burundi ari 15 bagiye gushakira imibereho muri Tanzania, ariko babiri muri bo bakaba barashoboye kugaruka, mu gihe abandi 13 bose bafashwe.

SOS Médias Burundi ivuga kandi ko ikibazo nk’iki cyagiye kiba ku bandi Barundi benshi, kuko mu mwaka ushize hari ababarirwa muri Magana bagiye bafatirwa muri Tanzania nyuma yo gusaba ko bahembwa amafaranga babaga bakoreye, cyangwa ubwo babaga bari gutaha mu Gihugu cyabo.

Iki kinyamakuru kivuga ko bamwe muri abo Barundi bagiye bafatwa n’amatsinda y’abitwaje intwaro ashamikiye ku ishyaka riri ku Butegetsi muri Tanzania.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 5 =

Previous Post

Hatanzwe icyifuzo nyuma yuko Minisitiri umwe muri Congo ahaswe ibibazo ku cyaha akurikiranyweho

Next Post

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Related Posts

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Iby’ingenzi wamenya ku yandi mavugurura agiye gukorwa mu burezi bw’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.