Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Rusesa Imanza muri DRC, yasabye Inteko Ishinga Amategeko uburenganzira bwo gutangiza ikirego gishinja Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba nyuma yuko atanze ibisobanuro ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, ariko ntibimunyure ku buryo yahagarika kumukurikirana.
Firmin Mvonde, Umushinjacyaha Mukuru w’Uru Rukiko rusesa Imanza; yatanze iki cyifuzo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Kamena 2025 mu Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, aho yayigaragarije impamvu ashinja uyu Muminisitiri icyaha cyo “Kunyereza umutungo wa Leta.”
Firmin Mvonde yavuze ko agendeye ku bisobanuro byatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera mu mabazwa yakorewe, bitavuyemo impamvu yatuma ahagarika kumukurikirana, ahubwo ko byashimangiye ko agomba gukomeza iperereza kubera impamvu zikomeye zagaragaje ko yaba yarakoze iki cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta.
Constant Mutamba akekwaho kunyereza miliyoni 19 USD, mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani, aho uyu umwe mu bagize Guverinoma ya Congo Kinshasa, yiyemereye ko ziriya miliyoni zashyizwe kuri Konti y’abatekamutwe.
Aregwa kandi kunyereza imari y’amafaranga yari yatanzwe na Uganda mu bihano iki Gihugu cyaciwe kubera ibikorwa bitemewe cyakoreye muri DRC.
Umushinjacyaha Firmin Mvonde, yatangaje ko Constant Mutamba atigeze agira ubushake bwo kugenzura niba sosiyete ya Zion Construction ibaho koko, cyangwa se isanzwe ikora ibyo bikorwa, cyangwa ikaba ari iy’umuntu ufite ubushobozi.
Yagize ati “Ugendeye ku byagaragaye, hakwemezwa ko sosiyete ya Zion Construction ari urwitwazo gusa, yahimbwe mu mugambi wo kunyereza umutungo wa Leta yari yagenewe gusana ibyangijwe n’ibikorwa binyuranye n’amategeko bya Uganda muri DRC.”
Ibi yabishimangiye avuga ko bigaragazwa no kuba iriya sosiyete n’ubu bigaragara ko itigeze ibaho, ndetse n’iperereza ryakorewe i Kisangani rikaba ryaragaragaje ko hatigeze hanagenwa ahantu hagombaga kubakwa iriya Gereza, nyamara amafaranga yabyo yaratanzwe.
RADIOTV10