Umugabo wo mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare, bikekwa ko yihekuye akica umugore we n’abana babo babiri, na we agahita yiyahura, amakuru avuga ko umugore we yari yanze ko baryamana.
Uyu mugabo w’imyaka 65 y’amavuko, yishe umugore we w’imyaka 51, n’abana babo babiri, umuhungu w’imyaka 19 n’uw’umukobwa w’imyaka 12.
Ibi byabaye mu rukerera rwo ku munsi w’ejo hashize, tariki 09 Kamena 2025, aho batuye mu Mudugudu wa Kakagaju mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kiyombe.
Aya makuru kandi yanemejwe na Akwasibwe Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Uyu Murenge, wavuze ko uyu muryango wari usanzwe ubana mu makimbirane, ku buryo hari byinshi batumvikanagaho.
Yagize ati “Amakuru twamenye ni uko umugore yanze ko baryamana, amaze kubica yahise yimanika mu mugozi.”
Yaboneyeho gusaba abaturage ko mu gihe hari imiryango ifitanye amakimbirane, bajya batungira agatoki inzego bakaziha amakuru amazi atararenga inkombe.
Yagize ati “Ntabwo ibintu bikwiriye kugera aho abantu bicana kubera ko hari ibyo batumvikanye, ubuyobozi turahari ngo tubafashe. Umuntu ashobora kubwira Mudugudu, hari n’izindi nzego babwira kandi rwose twiteguye kubafasha.”
Uyu Muyobozi avuga ko umwana umwe muri aba bishwe n’umubyeyi we yari yaravuye mu ishuri mu gihe undi yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza.
RADIOTV10
None se ko bari bazi ko babana mumakimbirane babikozeho iki? Izo ni ibinyoma bya politics.