Monday, April 13, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

radiotv10by radiotv10
13/04/2026
in MU RWANDA
0
Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira
Share on FacebookShare on Twitter

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abaturage bo mu Murenge wa Giheke mu cyahoze ari komine Gisuma bibutse Abatutsi biciwe mu rusengero rw’itorero rya ADEPR aho bari bahungiye bizeye ko ntawabasanga mu nzu y’Imana ngo abagirire nabi ariko interahamwe zikica urugi zikabiciramo.

Uwizeyima Gabriel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko icyo gitero cyagabwe ku bari bahungiye mu rusengero, avuga ko uru rusengero rwari rwahungiyemo Abatutsi baturutse mu bice biri hafi yarwo, umuzamu akabanza kwanga kubakingurira .

Ati “Ku itariki ya cyenda abo twari kumwe mu gihuru baravuze ngo tuhave kuko bazahadusanga bakatwica, ahubwo ngo tujye mu rusengero ko ho nituhagera ntacyo tuzaba tukibaye. Tuhageze dusanga urusengero rurakinze. Dusaba umuzamu wari uhari kudukingurira atubwira ko atadukingurira atabiherewe uburenganzira ahubwo adukingurira inzu zo mu gikari aba ari ho tujya.”

Uwizeyimana akomeza avuga ko bakimara kujya mu nzu nto yo mu gikari, umubare waje kwiyongera haba hato ari nako ibitero biza bikazenguruka urusengero ndeste bitangira kubatera amabuye n’amacumu bamwe barakomereka bituma bajya mu rusengero ahari hisanzuye.

Ati “Abasore bari barimo ndetse n’abagabo baravuga bati turapfiramo hano kuko tutari kubona uko dukwepa ibyo bari kudutera, reka duce urugi tujye mu rusengero. Tumaze kujya mu Rusengero haba harisanzuye, ndeste n’abandi bahunga bagakomeza kuza.”

Byageze aho abicanyi bakomeza gushaka kwinjira ngo bice abari mu rusengero ndeste abaturage bari batuye hafi yarwo bagerageza gusubiza ibitero inyuma bakoresheje amabuye, babaza abicanyi impamvu bashaka kwica abo bantu nabo ngo bakavuga ko bashaka kureba imbunda bafite zo kwicisha Abahutu, habaho ubwumvikane barakingura basanga ntazo bafitemo.

Gabriel ati “Bati ‘abo bantu nt kindi tubashakaho ni uko bahunganye imbunda, bafite intwaro zo kuzica Abahutu’. Basaba imishyikirano binjira mu rusengero barasaka bareba ko hari intwaro dufite. Ariko njye mpamya ko kwari ukugira ngo barebe uko tungana n’imbaraga dufite.”

Nyuma yo gusaka bagasanga nta mbunda abari mu rusengero bafite, ni bwo  baje kugaba igitero kigaca urugi rw’urusengero kikica abari bahungiyemo hakarokoka bake.

Gabriel ati “Igitero cyamaze kwikusanya harimo abantu baturutse mu bice bitandukanye, bavuga ko bagiye kudutwikiramo, ariko haboneka umuntu aravuga ngo nibareke gutwika urusengero kuko bajya barusengeramo, ahubwo abereka uko bica urugi. Bamaze kwinjiramo baravuga ngo abagabo ukwabo n’abagore ukwabo, ubundi batangira kwica.”

Kuva ubwo, abo bicanyi bahise batangira kwicira izo nzirakarengane mu rusengero, uyu Gabriel n’abandi bake bihisha muri yorodani bituma barokoka kuri iyo nshuro uretse ko ngo nyuma yo kuva mu rusengero baje gutatana bamwe bakaza kwicwa nyuma.

Umushumba wa Paruwasi y’itorero rya ADEPR mu Karere ka Rusizi, Mushimiyimana Jean Claude, avuga ko aya mateka mabi y’ubwicanyi bwabereye mu nzu y’Imana aha umukoro iri torero w’uko rigomba kwigisha ubumwe.

Agira ati “Bari bahahungiye bazi ko bahakirira ariko barahicirwa. Ariko dufite umukoro wo gukosora ibitaragenze neza aho dukomeje ingamba dufatanyije n’ubuyobozi bwacu bw’igihugu kugira ngo aba kirisito babane biyumvanamo, dufite umukoro ukomeye wo kurushaho kwigisha ubumwe.”

Abatutsi bagera kuri 38 biciwe muri uru rusengero, bajugunywe mu mwobo w’ubwiherero bwari hafi aho, ariko imibiri yabo iza gushakishwa ijyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu wibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gashirabwoba ruri mu Karere ka Nyamasheke.

Ni mugiye itariki ya 11 Mata biciweho ari yo abaturage bo mu Murenge wa Giheke babibukiraho bazirikana ubugome n’ubunyamanswa bw’interahamwe zitatinye kubasanga mu nzu y’Imana aho bari bahungiye bizeye gukirira.

Bunamiye inzirakarengane ziciwe kuri uru rusengero

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 3 =

Previous Post

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

Related Posts

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho...

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

IZIHERUKA

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira
MU RWANDA

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

by radiotv10
13/04/2026
0

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

13/04/2026
12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/2026
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

11/04/2026
Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Ubuhamya ku iyicwa ry’Abatutsi biciwe mu rusengero rwa ADEPR bari bahungiyemo bizeye ko ntawatinyuka kahabicira

Ubutumwa bw’abahanzi Bruce Melodie na The Ben nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside no gusobanurirwa amateka

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.