• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

radiotv10by radiotv10
11/04/2026
in IMYIDAGADURO
0
Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Eric Semuhungu uzwi ku mbuga nkoranyambaga, ariko ruvuga ko rutatangaza byinshi ku cyatumye afungwa kugira ngo bitabangamira iperereza.

Eric Semuhungu yatawe muri yombi hirya y’ejo hashize tariki 09 Mata 2026, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje ifungwa ry’uyu uzwi mu by’imyidagaduro, ariko avuga ko nta byinshi yatangaza ku mpamvu yatumye afungwa.

Dr Murangira yabwiye Ikinyamakuru cyitwa Igihe ati “Ni byo koko Eric Semuhungu yarafashwe, icyakora kugira ngo bitabangamira iperereza, nta byinshi twatangaza.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko uru rwego ruri gukora iperereza, kandi ko ibizava mu ry’ibanze ari byo bizatangarizwa itangazamakuru, ariko muri aka kanya ntacyatangazwa kugira ngo iperereza rikomeze rikorwe ritabangamiwe.

Eric Semuhungu amaze imyaka ibiri yoherejwe mu Rwanda akuwe muri Leta Zunze Ubumwe za America yari atuye, aho na bwo yoherejwe kubera ibyaha yari yarahamijwe.

Semuhungu wageze mu Rwanda muri 2024, muri Nyakanga 2023, Ikinyamakuru Review Journal cyo muri Leta Zunze Ubumwe za America, cyatangaje ko uyu musore ukomoka mu Rwanda yari akurikiranyweho icyaha cyo gusindisha no gufata ku ngufu uwo bivugwa ko bahuje igitsina.

Azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, asusurutsa abantu mu buryo butavugwaho, ndetse akaba ari no mu bakora akazi ko kunezeza no gukurura abakiriya mu tubari ibizwi nka ‘Hosting’.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × five =

Previous Post

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Next Post

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Related Posts

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

Super Manager yaciye amarenga y’icyo ashobora gukurikizaho nyuma y’icyemezo cy’urubanza yari yarezemo asaba miliyoni 380Frw

by radiotv10
29/05/2026
0

Umuhanzi Super Manager uzwi mu myidagaduro mu Rwanda, nyuma yo gutsinda urubanza yari yarezemo sosiyete y’itumanaho ayisaba indishyi ya Miliyoni...

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

Confidence vs. Arrogance: Knowing the Difference Can Change Your Relationships

by radiotv10
29/05/2026
0

Everyone wants to be confident because confidence helps us take on challenges, pursue opportunities, and believe in our abilities. However,...

Next Post
12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.