Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Cyuma Hassan ngo hari icyaha yahamijwe kitagihanwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cyafatiwe Niyonsenga Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan ngo kuko mu byaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru harimo kimwe kitakiri mu mategeko ahana y’u Rwanda.

Byatangajwe n’ubushinjacyaha buvuga ko mu byaha byahamijwe Niyonsenga Dieudonné uzwi nka Cyuma, harimo icyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi cyaravanywe mu mategeko mu 2019.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bw’Ubushinjacyaha bwanyujijwe kuri Twitter, bugira buti “Ubushinjacyaha bwajuririye urubanza Urukiko Rukuru rwahamijemo ibyaha Niyonsenga Dieudonné.”

Ubu butuma bukomeza bugira buti “Impamvu y’ubujurire bwa kabiri ni ukugira ngo hakosorwe kuba yarahamijwe icyaha cyo gukoza isoni abashinzwe umurimo rusange w’Igihugu kandi icyo cyaha cyaravanywe mu mategeko mu 2019.”

Ubushinjacyaha busaba ko hagumaho ibindi byaha bitatu byahamijwe Niyonsenga Dieudonné ndetse ngo n’ibihano yahawe bikagumaho.

Tariki 11 Ugushyingo 2021 ubwo Urukiko Rukuru rwasomaga umwanzuro wa ruriya rubanza n’ubundi rwari ubujurire bw’ubushinjacyaha, rwari rwahamije Cyuma Hassan ibyaha bine rumukarita gufungwa imyaka irindwi no gutanga ihazabu ya miliyoni 5 Frw.

Urukiko Rukuru rwasomye umwanzuro warwo Cyuma Hassan adahari, rwahise rutegeka ko ahita afatwa agafungwa kugira ngo ajye kurangiza biriya bihano.

Cyuma Hassan yaregwaga ibyaha bine ari byo; ukoresha inyandiko mpimbano, Gusagarira inzego z’umutekano, Kwiyitirira umwuga w’itangazamakuru na kiriya cyo gukoza isoni inzego z’umutekano.

RadioTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru