Monday, May 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

radiotv10by radiotv10
25/05/2026
in AMAHANGA
0
Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Uganda yatangiye iperereza ku rupfu rw’umusore w’imyaka 34 usanzwe ari umumotari akaba ari n’umufana wa Arsenal FC bikekwa ko yishwe nyuma yo gushyamirana n’umufana wa Manchester United.

Uru rupfu rwabaye ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru saa kumi n’ebyiri n’igice i Bukuri mu Mujyi wa Kampala rwagati, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu Mujyi wa Kampala, Kawala Racheal.

Kawala Racheal avuga ko “Nyakwigendera yitwa Denis, umumotari wa boda boda w’imyaka 34 akaba atuye i Bakuli, mu mujyi wa Kampala.”

Uyu muvugizi wa Polisi akomeza avuga ko “Ibyavuye mu ipereeza ry’ibanze bigaragaza ko ku itariki n’isaha byavuzwe haruguru, Denis, bivugwa ko yari umufana wa Arsenal FC, yagiranye ubushyamirane n’ukekwaho icyaha, uzwi nka Musiramu, bivugwa ko ari umufana wa Manchester United F.C.”

Amakuru avuga ko ubwo bushyamirane bwavuyemo gufatana mu mashati, aho ukekwaho kwica nyakwigendera yamukubise ku mutwe, agahita agwa igihumure akahasiga ubuzima.

Polisi yo mu Mujyi wa Kampala iravuga ko hari gukoreshwa imbaraga zose ngo ukekwaho icyaha afatwe, mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Mulago kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma, ndetse n’iperereza rikaba rikomeje gukorwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + two =

Previous Post

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Related Posts

by radiotv10
25/05/2026
0

Umuyobozi wa Polisi ya Kenya yategetse ko itsinda rishinzwe umutekano wa Perezida William Ruto rihindurwa vuba na bwangu nyuma yuko...

Amakuru mashya: Uganda yemeje abandi barwayi bashya b’icyorezo cya Ebola batumye umubare wiyongera

Amakuru mashya: Uganda yemeje abandi barwayi bashya b’icyorezo cya Ebola batumye umubare wiyongera

by radiotv10
25/05/2026
0

Minisiteri y'Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hari abandi bantu babiri bemejwe ko banduye Ebola, bitumye umubare w'abanduye bose bamenyekanye muri...

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

by radiotv10
25/05/2026
0

Igitero cy’indege zitagira abapilote cyageragejwe ku Kibuga cy’Indege cya Bangboka i Kisangani mu Ntara ya Tshopo muri Repubulika Iharanira Demokarasi...

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

by radiotv10
25/05/2026
0

Igiciro cy’ibikomoka kuri Peteroli cyagabanutse kigera munsi y’amadolari 100 ku kagunguru nyuma yuko habonetse icyizere ko hashobora kuboneka amahoro mu...

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

Umujenerali wo muri Wazalendo byavugwaga ko yishwe na AFC/M23 yagaragaye ari muzima yishongora

by radiotv10
25/05/2026
0

Obedi Ngabo Patrick uvuga ko ari General mu mutwe wa Wazalendo ukorana na FARDC, yagaragaye avuga ko atarapfa nk’uko byatangajwe...

IZIHERUKA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima
AMAHANGA

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

by radiotv10
25/05/2026
0

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

25/05/2026
Amakuru mashya: Uganda yemeje abandi barwayi bashya b’icyorezo cya Ebola batumye umubare wiyongera

Amakuru mashya: Uganda yemeje abandi barwayi bashya b’icyorezo cya Ebola batumye umubare wiyongera

25/05/2026
Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

Haravugwa umwuka w’ubwoba n’urujijo nyuma y’igitero cyageragejwe ku kibuga cy’Indege i Kisangani

25/05/2026
Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

Perezida Kagame yasoje uruzinduko yagiriraga muri Qatar

25/05/2026
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byahise bigabanuka nyuma y’itangazwa ry’igitanga icyizere cy’amahoro

25/05/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubushyamirane hagati y’umufana wa Arsenal n’uwa Manchester United muri Uganda bwasize umwe ahasize ubuzima

Abarinda Perezida wa Kenya bahinduwe byihuse nyuma y’ibyagaragaye nk’intege nke zabo

Amakuru mashya: Uganda yemeje abandi barwayi bashya b’icyorezo cya Ebola batumye umubare wiyongera

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.