Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango w’umunyapolitiki Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya, witabye Imana.
Ubutumwa bwo kwihanganisha bwa Perezida Paul Kagame, yabutanze kuri uyu wa Kane tariki 16 Ukwakira 2025 nyuma yuko uyu munyapolitiki wo muri Kenya atabarutse kuri uyu wa Gatatu tariki 15, apfiriye mu Buhindi aho yari yaragiye kwivuriza.
Perezida Paul Kagame, mu butumwa bwe, yavuze ko “mu izina ry’Abanyarwanda no mu izina ryanjye bwite, nihanganishije umuryango wa nyakwigdera Hon. Raila Odinga, umuvandimwe wanjye Perezida William Ruto, n’Abaturage ba Kenya ku bw’urupfu rwa nyakwigendera Hon. Raila Odinga.”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko nyakwigendera Odinga, yaranzwe n’umuhate wo gukorera Igihugu cye, ndetse no guharanira Demokarasi, Ubutabera, ubumwe muri Kenya ndetse no ku Mugabane wa Afurika, kandi ko uyu murage “uzahora uzirikanwa n’abo mu gihe kizaza.”
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yasoje ubutumwa bwe agira ati “Twifatanyije na Guverinoma ya Kenya n’abaturage ba Kenya muri ibi bihe by’akababaro.”
Nyakwigendera Raila Odinga wiyamamaje mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Kenya inshuro eshanu zose atsindwa, yari yaniyamamarije kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu matora yabaye muri Gashyantare uyu mwaka, ariko na bwo atsindwa n’Umunya-Djibouti Mahmoud Ali Youssouf.
Muri Werurwe umwaka ushize, Odinga yari yaje mu Rwanda ubwo yariho ashaka abamushyigikira kuri kandidatire yo kuri uyu mwanya wo kuyobora Komisiyo ya AU, aho icyo gihe yanakiriwe na Perezida Paul Kagame.
RADIOTV10