Monday, November 10, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica

radiotv10by radiotv10
16/10/2025
in IMYIDAGADURO, SINEMA
0
Uko imodoka ihenze y’umukinnyi wa Filimi Alliah Cool yazamuye impaka rukabura gica
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma yuko umukinnyi wa filimi, Alliah Cool agaragaje imodoka aherutse kugura, yabaye nk’uterana amagambo n’umunyamakuru umwe mu Rwanda wayitanzeho igitekerezo ntikimunyure kubera plaque yayo.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Mercedes-Benz G-Class, yari yagaragajwe n’uyu mukinnyikazi wa filimi ufite izina rikomeye mu Rwanda no muri Afurika, ko ari yo aherutse kugura, ariko ikaba ifite plaque yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Gusa umunyamakuru DC Clement ukunze kugaragaza ibitekerezo bijora abandi ku mbuga nkoranyambaga, yahise agaya uyu mukinnyikazi kuba yagaragaje iyi modoka kandi ifite ibirango byo muri Congo.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, DC Clement yagize ati “Aho kurata imodoka y’Inkongoman nitwa umukire i Nyarugenge, nagumana ‘caterpillar’ yanjye yambaye inyarwanda. Ndakubwiza ukuri ko igitutu cyo kwemeza abantu kizahitana benshi.”

Ni igitekerezo kitanyuze Alliah Cool wagaragaje ko kuba imodoma ye ifite ibirango byo muri Congo, nta gitangaza kirimo, kuko n’ubundi asanzwe afite inkomoko muri kiriya Gihugu nubwo yari yaravukijwe uburenganzira bwo kukibamo, ariko ubu akaba asigaye akibamo.

Na we mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram, yavuze ko nubwo u Rwanda ari Igihugu cyamubereye umugisha kandi akaba agikunda, ariko ntakimubuza no kwibuka igihugu yavukiyemo cya Congo.

Yagize ati “Kuba bamwe muri twe uyu munsi turi mu Gihugu cyacu Congo byasabye imbaraga ubwitange n’amaraso y’abasore n’inkumi za M23 (forever grateful). Niyo mpamvu kuba twagira umutungo cyangwa tukabona uburenganzira ku Gihugu cyacu bitagateshejwe agaciro na gato.”

Mu butumwa bw’uyu mukinnyikazi wa filimi bwumvikamo kwihanangiriza uyu munyamakuru, ati “Buriya rero wa kina n’ibindi bintu byinshi ariko ntiwakina n’inkomoko y’umuntu. (Ikosa rikomeye). Ubutaha mujye mukina indi mikino apana iy’Ibihugu cyane ko inyota yo kuba aho turi uyu munsi ushobora no kuba udafite n’icyo wowe uyiziho.”

Yakomeje agira ati “Imodoka nubwo wayitungira mu Gihugu ikorerwamo ntibyayikuraho agaciro kayo. Uyu munsi sinibaza ko Congo ari yo igomba gutuma ikintu gita agaciro.”

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa bwa Alliah Cool, bavuze ko yagiye kure, akazanamo iby’Ibihugu n’amateka bihabanye n’igitekerezo cy’uriya munyamakuru, mu gihe abandi na bo bamushimiye kuko ngo yamubwije ukuri.

Umukinnyikazi wa Filimi Alliah Cool

Umunyamakuru DC Clement

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven + 7 =

Previous Post

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye umuryango wa Raila Odinga witabye Imana

Next Post

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Related Posts

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

by radiotv10
10/11/2025
0

Nyuma yuko hagiye hanze amashusho y’umuhanzi Yampano, akomeje kuzamura impaka, amakuru aravuga ko kujya hanze kwayo bishobora kuba bifitwemo ukuboko...

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

by radiotv10
10/11/2025
0

Umukinnyikazi wa Filimi Micky n’umukunzi we AG Promoter, basanzwe bazwiho imikino imenyerewe nka ‘Prank’, bamaze impungenge abashobora gukeka ko kwambikana...

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

Umuhanzi Kitoko akigera mu Rwanda agarutse guturamo nyuma y’imyaka 12 ahaye isezerano abakunzi be

by radiotv10
09/11/2025
0

Umuhanzi Kitoko Bibarwa wagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 12 atarutuyemo, yasezeranyije abakunze ibihangano bye, ko azakomeza umuziki kuko adateze...

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

Five lifestyle habits every young woman in Kigali should adopt for 2026

by radiotv10
08/11/2025
0

As 2026 approaches, it’s time for every young woman in Kigali to think about growth, not just in career, but...

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

Style on a Budget: How to Build a Chic Wardrobe in Kigali Without Breaking the Bank

by radiotv10
08/11/2025
0

Looking stylish doesn’t have to mean spending a lot of money. In Kigali, fashion is becoming more creative and affordable...

IZIHERUKA

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?
SIPORO

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

by radiotv10
10/11/2025
0

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

10/11/2025
Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

10/11/2025
Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

Ibyo twamenye ku isakara ry’amashusho agaragaramo umuhanzi Nyarwanda akomeje kurikoroza

10/11/2025
Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

Umukoloneri uri mu bafasha ubutegetsi bwa Congo kurwanya M23 ari mu mazi abira

10/11/2025
Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

Umusaza wakoraga akazi ko gucukura imva bamusanze yapfuye

10/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Igikewaho gutera impanuka ikomeye yabaye muri Kamonyi cyatangajwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Wari uzi ko siporo yatuma uzigama abarirwa mu miliyoni ku mwaka?

Kimwe mu bikorwa by’ishoramari rya Kabila wabaye Perezida wa Congo kizwi cyane cyafunze imiryango

Abari mu myigaragambyo muri Tanzania akabo kashobotse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.