Tuesday, February 24, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

radiotv10by radiotv10
24/02/2026
in SIPORO
0
Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yatangaje ko yababajwe n’impanuka ikomeye yabaye ubwo hatangizwaga Tour du Rwanda, yihanganisha imiryango ifite abayo bayigiriyemo ibibazo.

Iyi mpanuka yabaye ku Cyumweru tariki 22 Gashyantare 2026 ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda ahakinwe agace katurutse Rukomo kerecyeza i Rwamagana.

Iyi mpanuka yabereye i Gabiro ubwo imwe mu modoka ziba ziherecyeje abari mu irushanwa yataga umuhanda ikagonga bamwe mu bari baje kureba iri siganwa, babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Mu itangazo yashyize hanze, Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino w’Amagare (UCI), David Lappartient yagize ati “Nababajwe cyane no kumva impanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda.”

Yakomeje agira ati “UCI irihanganisha inshuti n’iirwanyo yagizweho ingaruka n’iyi mpanuka, kandi irifuriza abakomeretse gukira vuba.”

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY) ubwo iyi mpanuka yari ikimara kuba, ryavuze ko kandi abandi bantu batandatu bayikomerekeyemo, bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.

FERWACY kandi yavuze Polisi y’u Rwanda yahise itangira iperereza ku cyaba cyateye iriya mpanuka yabaye ku munsi wa mbere w’iri rushanwa rimaze gukinwa uduce tubiri.

Ubwo agace ka kabiri kari kagiye gutangira kuri uyu wa Mbere tariki 23 Gashyantare, Polisi y’u Rwanda yapimaga abashoferi batwara ibinyabiziga biherecyeza abakinnyi n’ibitwara abafatanyabikorwa b’irushanwa, kugira ngo harebwe ko batanyoye ibisindisha.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 4 =

Previous Post

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

Related Posts

TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere

TduRwanda2026: Agace ka kabiri kegukanywe n’Umunya-Espagne ukinana n’uwatwaye aka mbere

by radiotv10
23/02/2026
0

Umunya-Espagne, Pau Martí Soriano ukinira ikipe ya NSN Cycling Team yegukanye agace ka kabiri k’isiganwa rya Tour du Rwanda, mu...

TdRwanda2026: Umunya-Israel yegukanye agace ka mbere, Umunyarwanda aza mu 10 ba mbere

TdRwanda2026: Umunya-Israel yegukanye agace ka mbere, Umunyarwanda aza mu 10 ba mbere

by radiotv10
22/02/2026
0

Umunya-Israel Itamar Einhorn ukinira ikipe ya NSN Cycling Team, yegukanye agace ka mbere k’irushanwa rya Tour du Rwanda ka Rukomo-...

Iby’ingenzi wamenya kuri Tour du Rwanda 2026 mbere y’uko itangira

Iby’ingenzi wamenya kuri Tour du Rwanda 2026 mbere y’uko itangira

by radiotv10
21/02/2026
0

Amasaha arabarirwa ku ntoki ngo Tour du Rwanda itangire, igiye kubanzirizwa n'ibirori byo gufungura iri rushanwa ku mugaragaro, bibera ku...

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’Amavubi yasezeye burundu ruhago anatangaza ibyo yerecyejemo

by radiotv10
20/02/2026
0

Umukinnyi wa ruhago, Kimenyi Yves wabaye umunyezamu w’amakipe anyuranye mu Rwanda n’iy’Igihugu, yatangaje ko yasezeye burundu gukina nk’uwabigize umwuga, atangaza...

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

Icyatumye Ingengo y’Imari ya Tour du Rwanda yikuba hafi kabiri cyatangajwe

by radiotv10
19/02/2026
0

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY, ryatangaje ko ingengo y’imari y’isiganwa rya Tour du Rwanda 2026 yazamutseho 50%, igera kuri...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda
SIPORO

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

by radiotv10
24/02/2026
0

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

24/02/2026
Think before you share: Using AI wisely in a Digital World

Think before you share: Using AI wisely in a Digital World

24/02/2026
Inzu y’igorofa ituwemo n’umuryango muri Kigali yakubiswe n’inkuba ihita inafatwa n’inkongi

Inzu y’igorofa ituwemo n’umuryango muri Kigali yakubiswe n’inkuba ihita inafatwa n’inkongi

23/02/2026
Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

23/02/2026
Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

Kiliziya Gatulika mu Rwanda yatangaje urupfu rwa Padiri Faustin Rutembesa unazwi mu Burezi

23/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umuyobozi w’umukino w’amagare ku Isi ku mpanuka ikomeye yabaye muri Tour du Rwanda

Nyamagabe: Ubuyobozi buhaye igisubizo abatuye mu cyaro ku cyifuzo bari babugejejeho ku imurikabikorwa

Think before you share: Using AI wisely in a Digital World

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.