Ubwisanzure bw’Itangazamakuru: U Rwanda ni urw’136 ku Isi, urwa nyuma muri EAC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF/Reporteurs Sans Frontiere) igaragaza uko ubwisanzure bw’Itangazamkuru buhagaze, yashyize u Rwanda ku mwanya w’ 136 ku Isi n’amanota 45,15%.

Iyi raporo y’Umuryango w’Abanyamakuru batagira umupaka (RSF), yasohotse kuri uyu munsi hizihizwa umunsi Mpuzamahanga wahariwe ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

U Rwanda ruza kuri uyu mwanya w’ 136, rufite amanota 45,15% mu gihe Norvege ya mbere ifite amanota 92,65%.

Mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ni rwo rwa nyuma aho Kenya iza ku mwanya wa mbere muri aka karere, iri ku mwanya 69 ku rutonde rusange n’amanota 64,59%, igakurikirwa n’u Burundi buri ku mwanya w’ 107 n’amanota 55,74%.

Tanzania iri ku mwanya wa gatatu mu karere, ku rutonde rusange iri ku mwanya w’ 123 n’amanota 48,28%, naho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba iri ku mwanya w’ 125 n’amanota 47,66% mu gihe Sudani y’Epfo ari iy’ 128 n’amanota 47,6% naho Uganda yo iri ku mwanya w’ 132 n’amanota 46,35%.

U Rwanda rwa nyuma mu Bihugu bigize akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, rwazamutseho imyanya 20 yose kuko muri raporo nk’iyi y’umwaka ushize rwari ku mwanya w’ 156, gusa ni bwo rwari rufite amanota menshi kuko rwari rufite 49,34%.

Uyu muryango w’Abanyamakuru batagira umupaka, uvuga ko hari ibikorwa bya Leta y’u Rwanda bikibangamira umwuga w’Itangazamakuru birimo gufunga abawukora ngo kuba hari abakiburirwa irengero ndetse no kuneka abakora uyu mwuga.

Uvuga ko nk’umunyamakuru Niyonsenge Dieudonne uzwi nka Cyuma Hassan yafunzwe azira umwuga we ngo kuko yakoraga ku bibangamiye ubuyobozi.

Izindi Nkuru

Gusa Leta y’u Rwanda yakunze gusobanura ko nta munyamakuru ufungirwa umwuga we ndetse ko n’uyu Cyuma Hassan yafungiwe ibyaha yakoze bihabanye n’umwuga yiyitiriraga.

U Burayi burayoboye

Ibihugu 10 bya mbere kuri uru rutonde, byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi, biyobowe na Norvege ifite amanota 92,65%, igakurikirwa na Denmark ifite 90,27%, Sweden ya gatatu ikagira amanota 88,84% naho Estonia ya kane ikagira amanota 88,83%, Finland igakurikira n’amanota 88,43%.

Koreya ya Ruguru yo ni iya nyuma aho ifite amanota 13,92, aho ikurikira Eritrea ifite amanota 19,62% na yo ikurikira Iran ifite 23.22%.

ICUMI BYA MBERE

 

ICUMI BYA NYUMA

RADIOTV10.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru