Kyra Nkezabera ukomoka ku babyeyi barimo Umunyarwanda, wahatanaga muri Miss Belgium wanageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, ntiyabashije kwegukana ikamba.
Uyu mukobwa ukomoka kuri Se w’Umunuyarwanda na Nyina w’Umubiligikazi, yahatanaga muri uri rushanwa ry’ubwiza ryasojwe mu mpera z’icyumweru twaraje dusoje, ku wa Gatandatu.
Muri iri rushanwa ryegukanywe na Olga Lambordo wamaze kuba Miss w’u Bubiligi, uyu mukobwa ukomoka mu Rwanda, yaje muri 15 ba mbere.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 wari winjiye muri iri rushanwa azamukiye mu bahatanye mu Mujyi wa Bruxelles, yageze mu cyiciro cya nyuma abanje gutsinda mu bindi byiciro byabanje yagiye anazamuka ari mu myanya ya mbere muri ibyo byiciro.
Ubwo yari ageze mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, Kyra Nkezabera yavugaga ko yizeye kuba yakwegukana iri kamba, cyangwa akaza mu myanya myiza nk’igisonga, ariko nanone akavuga ko umwanya wose yabona ntacyo uzamutwara kuko no kugera mu cyiciro cya nyuma, byamushimishije.
Uyu mukobwa wavukiye i Bruxelles mu Bubiligi muri 2003, avuga ko ahoza u Rwanda ku mutima, kuko nubwo atarubamo, ariko azirikana ko afitanye isano n’iki Gihugu cyibarutse umwe mu babyeyi be.
Olga Lambordo watwaye iri kamba ry’iri rushanwa rya Miss Belgium ryari ribaye ku nshuro yaryo ya 93, asanzwe ari umunyeshuri wiga muri Kamonuza ibijyanye n’imiti (Pharmacie).




RADIOTV10










