Umusore w’imyaka 24 y’amavuko, yitabye Imana nyuma yo kunigwa n’inyama itogosheje yari iri ku ifunguro yari yatse muri Resitora yo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu.
Uyu musore witwa Etiene, yahuye n’uruva gusenya ubwo yajyaga mu nzu icuruza amafunguro iherereye mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Jenda.
Mu mafunguro yari yahawe, hari harimo n’inyama itogosheje, ari na yo yamwivuganye nyuma yo kumuniga, ntirenge mu muhogo, ikaza kumuheza umwuka, akikubita hasi.
Amakuru y’urupfu rw’uyu musore yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jenda, Jeanne d’Arc Niyonsenga; wavuze ko ubwo uyu musore yari yagiye gufatira ifunguro muri iyo resitora iciriritse.
Yagize ati “Ni akaresitora gaciriritse gateka amafunguro harimo n’inyama z’inka baba batogosheje. Mu kuyirya rero, yaje kumuniga, abaturage bagerageza gukora ubutabazi bw’ibanze babonye byanze bamujyana kuri poste de santé ya Jenda bahamugeza yamaze gushiramo umwuka.”
Niyonsenga Jeanne d’Arc avuga ko uretse kuba muri aka gace hakunze kugaragara resitora ziciriritse, ariko zidakunze gutera ibibazo abaziriramo.
Ati “Nta kindi kibazo cy’abaziburiramo ubuzima biturutse ku mafunguro cyangwa ibinyobwa bayafatiyemo twari twagahuye na cyo, uretse icy’uyu musore.”
Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko igihe bariho bafara amafunguro, bajya babikorana ubwitonzi kugira ngo birinde impanuka nk’iyi yahitanye uyu musore wanizwe n’inyama.
Ati “Nubwo ibyabaye bifatwa nk’impanuka, ariko ni byiza ko abantu mu gihe bafungura bajya batapfuna neza amafunguro, mu kwirinda ingaruka yabagiraho.”
RADIOTV10