Monday, September 9, 2024

Umaze iminsi ibiri ashakishwa mu kirombe cyamuridukiye yabonetse yarapfuye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga, yabonetse nyuma y’iminsi ibiri yaritabye Imana.

Nyakwigendera yagwiriwe n’ikirombe ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 08 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Mututu, Akagari ka Rusovu Umurenge wa Nyarusange.

Kuva icyo gihe inzego zahise zijya gushakisha uyu muntu ngo zimutabare, ariko birananirana kuko yari yaridukiwe n’ikirombe gifite ubujyakuzimu bwa metero 40.

Umurambo we wabonetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Mutarama 2024, wararengewe n’ibitaka by’iki kirombe cyaridutse.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yagize ati “Hashize iminsi ibiri Polisi itangiye kumushakisha, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu nibwo yavanywemo.”

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi muri aka Karere ka Muhanda, mbere yo gushyikirizwa umuryango we ngo umushyingure.

Ni mu gihe iki kirombe cyacukurwagamo amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko, ndetse iperereza rikaba ryatangiye gukorwa nk’uko byatangajwe na SP Habiyaremye Emmanuel, wavuze ko abazafatwa bari inyuma y’iki kirombe, bazabihanirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yavuze kandi ko hagiye gukorwa inama ihuza inzego z’umutekano n’ubuyobozi bw’ibanze, n’abaturage, kugira ngo barebere hamwe icyakorwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukomeje gukorwa binyuranyije n’amategeko.

Mu Ntara y’Amajyepfo hakunze kumvikana ibirombe bigwira abaturage baba bagiye kubicukuramo amabuye y’agaciro, biba bikorwa mu buryo bunyuranye n’amategeko, aho icyavuzwe cyane ari icyo mu Karere ka Huye cyahitanye abantu batandatu, bo bakanabura burundu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts