• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye

radiotv10by radiotv10
20/08/2025
in AMAHANGA, IMIBEREHO
0
Umubare w’abahitanywe n’umwuzure muri Pakistan watumbagiye
Share on FacebookShare on Twitter

Imirimo yo gutabara irakomeje muri Pakistan nyuma y’umwuzure ukomeye watewe n’imvura nyinshi yaguye kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho kugeza hamaze kumenyekana abantu hafi 400, bahitanywe n’ibi biza.

Iyi mvura nyinshi yaguye n’ubu igikomeje, yateje umwuzure ukomeye  n’inkangu byibasiye cyane agace k’amajyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu, aho inzu nyinshi zasenyutse ndetse bigatuma abaturage bisanga bari mu bisigazwa by’inzu zasenyutse.

Kugeza kuri uyu wa Kabiri tariki19 kanama, abayobozi bo mu Karere ka Buner muri Khyber Pakhtunkhwa bavuze ko nibura abantu basaga 150 baburiwe irengero, mu gihe ibikorwa byo kubashakisha no gutabara abari mu kaga na byo bigikomeje.

Abashinzwe ubutabazi bavuga ko imibare y’abapfuye ishobora gukomeza kwiyongera, mu gihe imvura na yo idahagarara ndetse ibikorwa by’ubutabazi bikaba bikigoranye cyane cyane ku baturage bo mu bice byashegeshwe n’ibi biza.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, abinyujije kuri X yavuze ko yababajwe cyane n’ababuriye ubuzima bwabo muri ibi biza ndetse avuga ko uyu Muryango ayoboye witeguye gutanga ubufasha.

Yagize ati “Nababajwe cyane n’icyorezo cy’umwuzure giherutse guhitana ubuzima bw’abantu mu Buhinde na Pakistani, Ndatanga ubutumwa bw’ihumure n’ubwo kwifatanya n’imiryango yabuze ababo, kandi mpagararanye n’abahuye n’ingaruka z’iki kiza. Umuryango w’Abibumbye witeguye gutanga ubufasha bwose bukenewe.”

Abaturage bo mu Karere ka Buner kibasiwe cyane bashinje inzego z’ibanze kudatanga amakuru ku gihe ndetse n’impuruza kugira ngo bimurwe hakiri kare kubw’umutekano wabo, ni mugihe kandi  abakuru b’Imidugudu na bo bavuze ko nta butumwa bwo kuburira abaturage bwigeze butangazwa hakoreshejwe indangururamajwi cyangwa kubunyuza mu insengero, nk’uburyo busanzwe bukoreshwa  mu gutanga impuruza mu bice by’icyaro.

Gusa ku ruhande rw’abayobozi na bo bavuze ko batabimenye kuko igicu cy’imvura cyaturitse bitunguranye ku buryo bitashobokaga gutanga ubwo butumwa bw’impuruza.

Kuva muri kamena uyu mwaka Imvura y’umusenyi irenze ku kigero gisanzwe ku yagwaga yateje imyuzure kuri ubu imaze guhitana abantu barenga 700 hirya no hino muri Pakistan.

Ihindagurika ry’ibihe (climate change) ni kimwe mu byatumye iyi mvura nyinshi irushaho gukaza ubukana, nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa World Weather Attribution bwasohotse ku ya 06 Kanama.

Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 + twelve =

Previous Post

America n’u Burayi ntibumva kimwe inzira yifuzwa gukoreshwa mu kurangiza intambara yo muri Ukraine

Next Post

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

Related Posts

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

by radiotv10
02/06/2026
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko ibibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa DRC, byafashe intera, kandi ko igihe kigeze ngo abarwanyi baryo...

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Next Post
MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

MTN Rwanda, in Partnership with Yellow, Launches Affordable Smartphone Financing Program Tunga Taci na MTN Starting from as Low as Rwf 16,000

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.