Friday, April 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

radiotv10by radiotv10
10/04/2026
in MU RWANDA
0
Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu isantere ya Shuni iherereye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, binubira umuco wo ‘kuzitura’, bavuga ko wadukanwe na bamwe mu bagore, aho bata abagabo bakabasigira abana bakajya kwishakira abandi bagabo.

Uwo muco wo “kuzitura” ugaragazwa n’abaturage bo mu isantere ya Shuni, iherereye mu Kagari ka Kabujenje, Umurenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro. Aba baturage bavuga ko utamaze igihe kinini, ariko aho utangiriye kugaragara wabateje impungenge zikomeye, nk’uko babisobanura.

Nyirabaribeshya Emerance ati “Aha hari abagore babona umugabo yatangiye gukena, bakagenda bagata abana, bakabyita ‘kuzitura’. Njye mfite n’uw’imyaka 5 batanye na musaza wanjye.”

Nzabonimpa Emmanuel ati “Aha birahari cyane. Hari uwataye abana batatu, undi ata babiri, ndetse no muri uku kwezi hari uwasize umwana w’imyaka ibiri. Wowe wibwira ko yagiye iwabo kubasura cyangwa mu kazi, ukajya kumva ukumva ngo yashatse undi mugabo.”

Aba baturage bakomeza basaba Leta ko yakurikirana iki kibazo, ndetse ikanahana yihanukiriye abo babyeyi bagaragarwaho n’uwo muco.

Nyirabaribeshya Emerance yongeyeho ati “Ajugunya abana akajya gushaka undi mugabo, kandi na ho ntibanabane. Naho akaba yahabyaye umwana akawujugunya. Mbese ni nk’urucuruzo; imyaka ibiri ishize batagifata ya mafaranga n’amafaranga y’ifu, bakaba barigendeye.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yabwiye umunyamakuru ko atari azi iki kibazo, ariko ko ubuyobozi bugiye kugikurikirana bukamenya niba gihari, bityo bugafata ingamba zo kwigisha imiryango kwirinda amakimbirane.

Yagize ati “iki kibazo tugiye kugikurikirana tumenye uko giteye niba gihari. Ariko nk’Akarere, icyo dukora ku miryango ibana mu makimbirane muri rusange ni ugukomeza kubigisha kubana neza no kwirinda amakimbirane kuko atuma uburere bw’abana babo buhungabana kandi bikadindiza iterambere ry’urugo rwabo. Ikindi ni ukwigisha imiryango ibana idasezeranye kubikora.”

Ni mu gihe iyi myitwarire ivugwa kuri bamwe mu bagore bo muri iyi santere ya Shuni, yo mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro, igaragaza ko hatagize igikorwa ngo iyi miryango yigishwe ihindura imyumvire, ingo nyinshi zakomeza guhura n’ibibazo bikomeye birimo kutita ku bana n’ibindi bitiza umurindi igwingira ry’iterambere muri aka karere.

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × one =

Previous Post

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Related Posts

by radiotv10
10/04/2026
0

Umuyobozi w’Umujyi wa Toronto muri Canada yatangaje ku mugaragaro ko tariki 07 Mata ari umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakewe...

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

by radiotv10
10/04/2026
0

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu barokotse Jenoside batuye mu...

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

AMAKURU MASHYA: Perezida Kagame yazamuye mu ntera Abapolisi barimo abahawe irya CP

by radiotv10
09/04/2026
0

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of...

Icyo basaba  nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

Icyo basaba nyuma yuko ishuri baturiye rikomeje kubateza umwanda ukabije

by radiotv10
09/04/2026
0

Abaturage bo mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, baturanye n’ishuri ry'Urwunge rw'Amashuri (GS) Sovu, bavuga ko babangamiwe n’umwanda...

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

U Rwanda na Chad bateye intambwe nshya mu mibanire n’imikoranire

by radiotv10
09/04/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Chad zashyize umukono ku masezerano ashyiraho Komisiyo Ihuriweho ishinzwe imikoranire hagati y’Ibihugu byombi, yitezweho gutuma haterwa...

IZIHERUKA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe
MU RWANDA

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

by radiotv10
10/04/2026
0

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

10/04/2026
Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

10/04/2026
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda Neg G yasuwe n’uwo bivugwa ko nawe ari umuhanzi apfira iwe

09/04/2026
Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

Mayor wa New York yizihije iminsi 100 ku buyobozi akora urugendo n’amaguru agenda asuhuzanya n’abaturage

09/04/2026
Ibyamenyekanye ku cyaha cyo kwangiza ikintu cy’undi kiri mu bishinjwa umunyamakuru DC Clément wafunzwe

Hatangajwe ibyagaragajwe n’iperereza ry’ibanze ku munyamakuru DC Clement

09/04/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuco bise ‘Kuzitura’ wadukanywe n’abagore bamwe i Rutsiro ntuvugwaho rumwe

Toronto muri Canada yemeje tariki 07 Mata nk’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Huye: Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basaba gusanirwa inzu zabo zishaje

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.