Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo

radiotv10by radiotv10
11/06/2024
in MU RWANDA, UMUTEKANO
0
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yavuze uburyo RDF yababereye icyitegererezo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika ya Centrafrique, uri mu ruzinduko mu Rwanda n’intumwa ayoboye, yavuze ko igisirikare cy’iki Gihugu cyaberewe icyitegererezo n’Ingabo z’u Rwanda by’umwihariko mu murava bazibonana aho ziri mu butumwa bw’amahoro mu Gihugu cyabo.

Maj Gen Zépherin MAMADOU yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, nyuma yo kwakirwa na mugenzi we Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga ndetse na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.

Muri uku kwakirwa ku Biro Bikuru by’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura, Ubuyobozi bw’Ingabo z’Ibihugu byombi, bwaganiriye ku gukomeza guteza imbere umubano usanzwe hagati y’inzego za gisirikare.

Maj Gen Zépherin MAMADOU yavuze ko intego y’uru ruzinduko ari kugirira mu Rwanda we n’intuma ayoboye, ari ugukomeza gusangizanya ibitekerezo byagira uruhare mu gushyira mu bikorwa amasezerano yagiye ashyirwaho umukono hagati y’Ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubufatanye mu by’imyitozo ndetse n’ibindi bikorwa bya gisirikare.

Yavuze ko umubano mu bya gisirikare hagati y’Ibihugu byombi wamaze kugera ku rwego rushimishije, kandi ko byose byagezweho kubera amasezerano yagiye yemeranywaho hagati y’Abakuru b’Ibihugu byombi.

Ati “Mu by’ukuri duhora duhanze amaso urugero rwiza rw’Ingabo z’u Rwanda, zikomeje kugera kuri byinshi muri Repubulika ya Centrafrique nka zimwe mu ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izihari mu buryo bw’amasezerano y’Ibihugu byombi.”

Muri uru ruzinduko rw’icyumweru Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique arimo mu Rwanda n’itsinda ry’intumwa ayoboye, bazasura ibikorwa binyuranye birimo Ishuri rikuru rya Gisirikare cya Gako, Zigama CSS ndetse n’ibindi bikorwa by’Ingabo z’u Rwanda, mu rwego rwo kubyigiraho.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique yakiriwe n’ubuyobozi Bukuru bw’Ingabo z’u Rwanda
Impande zombi zunguranye ibitekerezo

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =

Previous Post

Ibirambuye ku itahwa rya Stade Amahoro n’umukino wa mbere ugiye kuyiberamo

Next Post

U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro

U Rwanda rwagize icyo rusaba n’icyo rwizeza Amavubi afite umukino w’ishiraniro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.