Umugabo aratungwaho agatoki guhindura urugo urusengero rw’abagore akanabakorera ibitanezeza Imana

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp
  • Hari abagabo bamushinja kubatwarira abagore
  • N’abanyeshuri b’abakobwa bata amashuri abizeza akazi, bagerayo akabagira abagore be.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, ntibumva impamvu ubuyobozi burebera umugabo wahinduye urugo rwe urusengero rusengera abagore ndetse bamwe akaba ashobora kuba abasambanya, kuko hari ababona abasengera abakabakaba mu myanya y’ibanga.

Aba baturage basobanura uko uru rugo rwahinduwe urusengero dore ko nyirarwo ngo yacukuye ibyobo mu nzu abatirizamo abayoboke be.

Izindi Nkuru

Kugira ngo ugere kuri uru rugo rwahinduwe urusengero, bisaba umuntu kuzamuka impinga y’umusozi uherereye mu Mudugudu wa Rambo mu Kagari ka Kiraga mu Murenge wa Nyamyumba.

Ubwo umunyamakuru wa RADIOTV10 yageraga hafi y’uru rugo humvikanaga amajwi y’abantu, mu gihe abaturanyi bo bari mu mirimo yabo, bavuga ko iby’uru rusengero byababereye amayobera.

Umwe mu baturage, yabwiye Umunyamakuru ko bafite impungenge ko iby’uru rusengero bizavamo ibindibindi, nyamara batarahwemye kubigaragaza.

Ati “Nk’ubu ejobundi nahamagaye Mudugudu ngo bari gusenga akoragura abadamu n’abakobwa ku mabere no ku mabuno kandi nzi ko ibyo bitemewe, mudugudu aransubiza ngo ‘reka nze’ ariko bwira atahageze, mpamagara ushinzwe umutekano nawe ati ‘ndaje’ ariko bwira atahageze.”

Uyu muturage avuga ko n’umugore we yagiye kuhasengera, none ubu akaba yaramumutwaye kuko yahise amutera umugongo.

Ati “Umugore wanjye akimara kumuyoboka kumusengera twahise dutandukana ahubwo asigaye ajya kuri uwo pasiteri akararayo bugacya. Ubu mbayeho njyenyine pasiteri yanjyaniye umugore.”

Abaturage barashobewe

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko batewe impungenge n’uko uru rugo rwahinduwe urusengero rusengamo cyane abagore n’abakobwa icyarimwe no kubasambanya ngo runagira uruhare mu guta ishuri cyane ku bana b’abakobwa.

Undi ati “Yajyaga amunyereka kuri nimero akaduhuza nyine birangira tubanye no mu rugo batabizi kuko nigaga muwa gatanu (w’amashuri abanza kuko ubu uyu afite imyaka 18) amvanamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, avuga ko uyu mukozi w’Imana yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha batari bazi ko yarekuwe cyangwa ko uru rusengero rwe rugikora.

INKURU MU MASHUSHO

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru