Umugabo wagaragaye yirekuye mu bukwe bwe ari kubyina indirimbo ya Meddy, yavuze ko yabitewe n’ibyishimo by’ibihe bidasanzwe bari bagize, avuga ko ntacyamubuza kubyinira mu bukwe bwe nyamara hari ababyinira mu tubari.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, ku mbuga nkoranyambaga hakunze kugaragara amashusho y’umugabo wari wakoze ubukwe ari kumwe n’umugeni we, abyina bidasanzwe.
Uyu mugabo witwa Bizumuremyi Straton n’umugore we Niyonsenga Jaqueline, bari basanzwe babana batarasezeranye, basezeranye mu rusengero mu mpera z’icyumweru gishize.
Straton bakunze kwita Bwenge mu Mujyi wa Musanze aho asanzwe atuye, avuga ko na cyera akiri mu mashuri yisumbuye, yakundaga kubyina umuziki.
Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Isimbi TV, yavuze ko ibirori by’ubukwe bwe byari ibyishimo bidasanzwe ku buryo ntacyari kumubuza kugaragaza ibyishimo bye.
Avuga ko na we atazi uko ibyishimo byamwuzuyemo bikamutera kubyina kuriya cyane ko batari banateguye indirimbo bari bubyine n’uburyo bazabyina, bigatuma buri wese yiyemeza kubyina uko abyumva.
Ngo ubwo binjiraga bagiye aho bari kwiyakirira, abona abasore bari imbere batangiye kubyina ibyabo.
Ati “Nanjye ndavuga nti ‘reka nanjye mbyine ibyanjye. Ni kuriya nibyiniye, nikubitiye kariya gusa, ibyago nagize haje umuntu arambwira ati ‘have have’.”
Bamwe mu babonye aya mashusho, basetse uyu mukwe wabyinnye yirekuye bidasanzwe mu bukwe bwe, ndetse bamwe bavuga ko yari yanyoye ku gacupa.
Bwenge avuga ko ntakintu yari yanyoye ahubwo ko yabitewe n’ibyishimo by’ibirori mbonekarimwe yari agize.
Avuga ko ntacyari kumubuza kubyina mu bukwe bwe kuko ari kenshi yabyiniye mu tubari.
Ati “Iyo twabaga tumaze kunywa akantu twarabyinaga tukabyinira no kuri kontwari (Comptoire) none se kuki utabyinira mu bukwe bwawe. Urimo kubyinira abantu utazi none wabyiniye n’umugore wawe akanamenya ko uzi kubyina.”
Akomeza agira ati “Kariya gatimba ntabwo yajyaga akambara […] ese aho utakwishima ni hehe? Ahubwo ufite n’uburyo wajya mu kirere ko wajyayo ukongera ukagaruka ukikubita hasi.”
Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, umugeni we ntaba abyina cyane nk’umugabo.
Niyonsenga Jaqueline avuga ko na we yabyinnye ariko ko umugabo we “Yirekuye cyane”, ati “Yarantunguye.”
RADIOTV10