Anna Lewandowska, umugore wa rutahizamu wa FC Barcelona Robert Lewandowski, avuga ko agikomeje gufasha umugabo we kugira umubiri wubakitse.
Iyi ntego y’umugore wa Robert Lewandowski yatumye uyu rutahizamu atungurana ubwo yagarukaga mu ikipe ye avuye mu biruhuko, aho yaje agaragara ko agifite imyitozo ihagije.
Ikinyamakuru Footy Emporium gitangaza ko uyu rutahizamu ari we waje agaragaza ko umubiri we utigeze uhinduka ngo abe yariyongereyeho ibilo, byose abikesha imyitozo ahatwa n’umugore we Anna Lewandowska.
Anna Lewandowska usanzwe akora imyotozo ngororamubiri mu buryo buhambaye, dore ko yanakinnye umukino wa Karate, aho mu mateka ye yagiye yitwara neza dore ko yigeze kuba umukinnyi wa mbere w’uyu mukino muri Shampiyona ya Karate muri Poland, ndetse aba n’uwa mbere muri shampiyono y’u Burayi.
Yanegukanye imidali ku rwego mpuzamahanga, aho afite imidali ya Silver na Bronce mu Gikombe cy’Isi muri uyu mukino wa karate.
Asanzwe anafite ubumenyi mu myitozo ngororamubiri, kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye no kwigisha imyitozo ngororamubiri, ndetse anafite impamyabumenyi mu bijyanye n’imirire.
Ubu bumenyi bwose, abukoresha yita ku mugabo we Lewandowski bigatuma akomeza kugira umubiri ufite imbaraga akoresha mu mwuga we wo guconga ruhago.
Lewandowski ni umwe mu bakinnyi bakina imikino myinshi ku Mugabane w’u Burayi, kandi akaba adakunze kugira imvune, aho avuga ko byose abikesha uburyo yitabwaho n’umugore we.


RADIOTV10










