• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Friday, July 3, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO BASKETBALL

Mugabe Aristide wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeye burundu basketball

radiotv10by radiotv10
10/02/2026
in BASKETBALL, SIPORO
0
Mugabe Aristide wabaye kapiteni w’Ikipe y’Igihugu yasezeye burundu basketball
Share on FacebookShare on Twitter

Mugabe Aristide wakiniye amakipe anyuranye mu mukino wa Basketball n’iy’Igihugu yanabereye Kapiteni wayo, yatangaje ko yahagaritse burundu gukina uyu mukino nk’uwabigize umwuga.

Uyu mukinnyi uzwi mu makipe anyuranye ya Basketball, yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare, mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mugabe Aristide yagize ati “Nyuma y’imyaka 18, ntangaje ko ngiye mu kiruhuko mu gukina umukino wa Basketball.”

Uyu mukinnyi umaze igihe yaranatangiye umwuga w’ubutoza, yakomeje ashima Imana muri iki gihe amaze akina uyu mukino wa Bastetball kimwe n’abandi bose bamufashije muri uru rugendo.

Yavuze kandi ko ashimira umuryango we, inshuti ndetse n’abatoza yanyuze imbere, kimwe n’abo bakinanye bose, ndetse n’abafana muri rusange.

Asezeye burundu gukina Basketball nyuma y’imyaka ine asezeye mu ikipe y’Igihugu yanabereye kapiteni, gusa akaba yarakunze kuyiba hafi mu mikino mpuzamahanga yabaga ifite.

Aristide wari umaze imyaka 18 akina uyu mukino wa Basketball, yatangiriye mu ikipe ya Rusizi BBC mu mwaka wa 2007, ayivamo muri 2009 ubwo yerekezaga muri Espoir BBC, aza kujya muri Patriots muri 2015 yanamenyekanyemo cyane.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + sixteen =

Previous Post

How Rwanda’s Digital ID will let citizens control their personal information

Next Post

Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

Related Posts

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

by radiotv10
03/07/2026
0

Rurangiranwa mu mupira w’amaguru ku Isi, Cristiano Ronaldo yabajijwe ikibazo n’umunyamakuru w’Umunyarwanda uri muri Canada ahari kubera Igikombe cy’Isi, kirebana...

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

Ikipe ya Police FC yibitseho abakinnyi batanu ku munsi umwe

by radiotv10
03/07/2026
0

Ikipe ya Police FC yatangaje ko yamaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya biganjemo abanyamahanga,n'Umunyarwanda ukina nka myugariro Rushema Chris wari usanzwe...

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

Hagiye kujya hakorwa isuzuma ritunguranye mu Rwanda rishobora gutahura abakinnyi bakoresha ibiyobyabwenge

by radiotv10
03/07/2026
0

Komite Nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yatangaje mu guhera mu mwaka w’imikino wa 2026-2026 abakinnyi bazajya bakorerwa isuzuma...

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

Kiyovu Sports ishobora guterwa gapapu n’ikipe ya Etoile de l’Est

by radiotv10
02/07/2026
0

Nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports isoje umwaka w’imikino idafite umutoza mukuru, yatangiye kurambagiza uwatozaga Amagaju, gusa amakuru aravuga ko...

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

FERWAFA yirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo

by radiotv10
30/06/2026
0

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryirukanye Peggy Kagwire wari ushinzwe umutungo, rimuziza kuwucunga nabi. Ibi bibaye nyuma y’aho kompanyi...

Next Post
Rubavu: Impungenge z’abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

Rubavu: Impungenge z'abamaze imyaka itandatu mu nzu bubakiwe zituma barara badasinziriye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Perezida wa Mozambique yasuye ingabo z’u Rwanda i Cabo Delgado azishimira akazi gakomeye zakoze

Hagaragajwe impungenge zikomeye ku biri gukorerwa abanyamakuru mu Rwanda

Igisubizo kirimo gutebya rurangiranwa Cristiano Ronaldo yasubije umunyamakuru w’Umunyarwanda bavuganye imbonankubone

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.